Ishyaka Alliance pour la Paix, la Démocratie et la Réconciliation (APDR) ryasabye Leta y’u Burundi guhindura ibenedera ry’iki gihugu bagakoresha iryari ryashyizweho nyuma y’uko u Burundi bubona ubwigenge mu mwaka 1962.
Iri shyaka rivuga ko impamvu ryifuje ko iki kirango cy’igihugu cyavugururwa, ari uko ibendera rikoreshwa uyu munsi ryashyizweho n’abategetsi bagiye bajya ku butegtsi mu buryo butanyuze mu mucyo. Bakomeza bavuga ko igihugu nk’u Burundi kidakwiye gukoresha ibendera ryashyizweho n’abantu bagiye ku butegetsi nyuma yo kumena amaraso no guhirika abandi bari basanzweho.
Gabriel Banzawitonde uyobora Ishyaka APDR avuga ko ibi bizakorwa mu rwego rwo kwibuka abaharaniye ko u Burundi bubona Ubwigenge , ndetse bikaba ikimenyetso kigaragaza ko u Burundi budashyigikiye ibikorwa byagiye biba muri iki gihugu byo guhirika ubutegetsi.
Iri shyaka rivuga ko ibendera ryazamuwe ku munsi wa mbere u Burundi bubona ubwigenge mu mwaka 1962 ariryo ryasubizwaho kugirango bijye byibutsa abatuye u Burundi Kwigenga nyabyo.
Iri shyaka kandi ryasabye ko mu gihe hibukwa ubwigenege bw’u Burundi, hajya hacurangwa imbwirwaruhame zavugiwe mu muhango w’Ubwigenge mu ruhame abaturage bose bakazumva.