Perezida w’ u Burundi Evaliste Ndayishimiye arashinja Minisitiri w’intebe Gervais Ndirakobuca Alias Ndakugarika kuba ariwe wihishe inyuma y’ibura ry’ibikomoka kuri Peteroli, ikibazo gikomeje kurikoroza muri iki gihugu
Isoko ya Rwandatribune iri mu Mujyi wa Gitega umurwa mukuru w’ubutegetsi ivuga ko hasize amezi arenga arindwi Perezida w’u Burundi na Minisitiri w’intebe badacana uwaka, ndetse hari ibihamya byinshi byerekana ko n’iyo bahuye badashobora guhererekanya amaboko ngo baramukanye.
Isoko ya Rwandatribune yagerageje gukora icyegeranyo kuri amwe mu makimbirane yatumye Minisitiri Ndakugarika ashwana na Perezida Ndayishimiye, ivuga ko kw’ikubitiro byatangiye ubwo Perezida Ndayishimiye yashakaga gukuraho Umugaba mukuru w’ingabo Gen. Prime Niyongabo kugira ngo amusimbuze Umuyobozi w’ikigo cy’ubutasi SNR Gen.Maj Ildephonse Habarurema.
Umwe mu batangabuhamya bari mu nzego nkuru z’ubutasi bwa SNR yabwiye isoko ya Rwandatribune ko igikorwa cyo kugira Gen.Maj Ildephonse Habarurema cyahise giterwa utwatsi na Gen.Gervais Ndirakobuca Alias Ndakugarika avuga ko kwaba ari ukuroha igihugu mu manga.
Ikindi bapfa ngo, nuko Minisitiri w’intebe Ndirakobuca yari amaze igihe asura abaturage mu rwego rwo gukemura bimwe mu bibazo bibabangamiye, mu maso ya Evaliste Ndayishimiye ibi akabifata nko kwibonekeza mu maso y’abaturage no kubashakamo icyubahiro n’igikundiro bityo agakeka ko yaba ashaka kuzamusimbura mu matora ateganijwe muri 2027.
Ibi byatumye Perezida Ndayishimiye atanga itegeko kuri Minisitiri w’ Intebe ko atagomba kongera gusubira mu baturage bityo akaba ari nayo mpamvu kuri ubu Ndirakobuca atakigaragara mu ruhame ari kumwe n’abaturage.
Ikibazo cya Gen. Alain Guillaume Bunyoni cyagarutsweho mu makimbirane ya Perezida Neva na Ndakugarika, aho abagumyabanga ba CNDD FDD babinyujije kuri Gen Ndirakobuca bamusabye ko yagirira impuhwe Gen. Bunyoni uheze muri gereza.
Iki cyifuzo Perezida Ndayishimiye yahise acyamaganira kure avuga ko kwaba ari ukwivuguruza ku cyemezo yafashe, maze bituma ahubwo Perezida Evariste ahatira Perezida w’urukiko rukuru rwa Gitega gukatira Gen. Bunyoni igifungo cya burundu.
Ishyaka CCM (Chama cha Mapinduzi) riri ku butegetsi mu gihugu cya Tanzania naryo ryasabye Perezida w’u Burundi gufungura Gen. Bunyoni kugirango umubano w’ibi bihugu byombi urusheho kugenda neza ndetse n’ibikomoka kuri Peterori nabyo bibashe kwinjira mu gihugu ariko Perezida Neva abitera utwatsi.
Icyatangaje Abajenerali bari mu nama nkuru y’inararibonye y’ishyaka CNDD FDD ni ukubona yari yemeye kurekura Gen Bunyoni ariko yagera hanze akisubiraho, kubwa Minisitiri w’intebe Ndirakobuca akavuga ko atumva impamvu umuntu umwe yahindura ibyemezo byafashwe n’abayobozi b’ishyaka ari wenyine.
Ubusanzwe byari bimenyerewe ko Gervais Ndirakobuca, ari inshuti yakadasohoka na Perezida Ndayishimiye, akaba yarahoze ari umwe mubayobozi bakuru mu gipolisi cy’Uburundi.
Mu kwezi kwa Nzeri 2022 nibwo Perezida Ndayishimiye yatanze Gen Gervais Ndirakobuca nk’umukandida ku mwanya wa Minisitiri w’intebe mushya, ndetse yemezwa n’inteko nshingamategeko agenwe n’itegeko ry’umukuru w’igihugu nimero 100/015 ryo ku wa gatatu itariki 7 z’ukwezi kwa Nyakanga.
Lieutenant General de Police Gervais Ndirakobuca aakaba yari asimbuye mugenziwe wari Komiseri wa Polisi General de Police Alain-Guillaume Bunyoni wari kuri uwo mwanya kuva Perezida Ndayishimiye ageze ku butegetsi mu kwezi kwa Kamena 2020.
Rwandatribune.com