Imirambo ibiri y’abantu bambaye impuzankano y’Igisirikare cy’u Burundi, yabonetse mu gace ko muri Komini ya Buganda mu Ntara ya Cibikoke.
Iyi mirambo yaboneye mu mpera z’icyumweru gishize tariki 22 Mata 2023 ahagana saa kumi z’umugoroba (16:00’) ku gice cy’umusozi wa Ruhagarika muri Komini ya Buganda.
Abaturage bavuga ko iyo mibiri yari ku nkombe z’umugezi wa Rusizi uhana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo kandi bari bambaye imyenda y’ingabo z’Abarundi.
Abatuye Rusizi bahangayikishijwe no kuvumbura imirambo myinshi ku nkombe z’uyu mugezi, cyane ko bashyinguwe badategereje ko bamenyekana.
Aya makuru yemejwe n’umuyobozi wa Komini ya Buganda, Pamphile Hakizimana wavuze ko iyo mibiri ishobora kuba ari iy’inyeshyamba zirwanira muri Kongo biciwe hakurya y’umugezi wa Rusizi hanyuma bakajugunywa ku ruhande rw’u Burundi.
Imirambo yangiritse yabonywe bwa mbere n’abarobyi bahita bamenyesha abasirikare barinze umupaka ku ihererekanyabubasha ry’umusozi wa Ruhagarika.
Amakuru aturuka mu gisirikare avuga ko ayo makuru yagejejwe ku muyobozi wa Buganda.
Umwe mu basirikare bakurikiranye iby’iki gikorwa, yagize ati “Iyi mibiri yangiritse yabonetse nko mu birometero makumyabiri uvuye ku mupaka wa Rusizi na DRC ariko ku ruhande rw’u Burundi kandi abantu bireba baba bariciwe ahandi kugira ngo bajugunywe aho. Twatekereje ko iyi mibiri yombi igiye kujyanwa muri morgue.”
Abaturage barasaba ko hakorwa iperereza ryimbitse kandi bakamagana ibikorwa byo gushyingura byihuse nta perereza ryakozwe ku mpamvu z’ubwo bwicanyi. Aba baturage bibaza impamvu babujijwe kwegera aho iyi mirambo yari.
Umuyobozi wa Buganda yemeza aya makuru yose kandi amenyesha ko byari ngombwa guhita hashyingurwa iyi mibiri ibora kugira ngo abaturage barinde indwara zishoboka.
RWANDATRIBUNE.COM