Nyuma y’uko Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yamaganywe n’abantu batandukanye ku magambo yavugiye muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo, ngo ko yiteguye gutera inkunga abashaka guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda, ibiro by’ubunyamabanga bwa Perezida wa Repubulika y’u Burundi byasohoye itangazo rivuguruza ibyo perezida wabo yavuze.
Iri tangazo rivuga ko ibyo Perezida Ndayishimiye yavuze byumviswe nabi n’abategetsi b’u Rwanda, ngo ko icyo yashakaga kuvuga ari uko urubyiruko rw’u Rwanda rutagira uruhare mu ihuriro ry’urubyiruko rw’akarere, ngo ko yiyemeje gutegura ihuriro ry’ urubyiruko rwo mu biyaga bigari kandi ngo ko ahamagarira urubyiruko rw’u Rwanda kuzitabira iryo huriro mu rwego rwo kwagura intekerezo z’urubyiruko rw’Afurika.
Iri tangazo risohotse nyuma yuko leta y’u Rwanda isohoye itangazo ryamagana amagambo rutwitsi yavuzwe na Ndayishimiye yitwikiriye umutaka w’ubumwe bw’Afurika .
Mu nama y’umushyikirano yabaye kuri uyu wa kabiri Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yavuze ko ntawe azasaba uruhushya rwo kurinda abanyarwanda .
Uburundi busohoye itangazo rivuguruza Perezida wabo, nyuma yuko ambasaderi w’umurundi witwa Willy Nyamitwe yanditse kuri X ko ibyo Perezida wabo yavuze byafashwe uko bitari, ko ngo perezida wabo yakanguriraga urubyiruko rw’Afurika ndetse n’urwo mu Rwanda kugira uruhare mu gutsimbataza amahoro n’umutekano muri Afurika.
Perezida Ndayishimiye avugurujwe n’ibiro bye, nyuma yuko na Perezida wa Congo yaruciye akarumira mu gihe cyo kurahira ku magambo yari yaravuze ko agiye gukuraho ubutegetsi bwo mu Rwanda, akaba yararangije ijambo yavuze ku munsi wo kurahira atavuzemo u Rwanda nk’uko mu bihe byo kwiyamamaza yari yararugize intero.
Mucunguzi Obed
Rwandatribune.com