Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri ahagana sa kumi za mugitondo nibwo gereza Nkuru ya Gitega mu murwa mukuru w’u Burundi yafashwe n’inkongi y’umuriro .
Amwe mu makuru aturuka mu babonye uko iyi nkongi yatangiye bavuga ko yaturutse ku iturika ry’amatara yo byumba bifungiwemo abagororwa. Mu bice byibasiwe n’iyi nkongi , biravugwa ko igice cy’iyi gereza kirinzwe cyane ari nacyo gifungirwamo abanyapolitiki ari cyo cyashegeshwe n’iyi nkongi.
Kugeza ubu imibare itizewe neza itangazwa n’Umuryango utabara imbabare Croix Rouge ivuga ko abarenga 300 bashobora kuba baguye muri iyi nkongi.
Usibye abaguye muri iyi nkongi, binavugwa ko ubufasha bw’abashinzwe kuzimya umuriro bwatinze kugera kuri iyi gereza ari nabyo bikekwako byongereye umubare w’abahitanwe n’iyi nkongi.
Guverinoma y’u Burundi nyuma yo kubona ko kwimurira inkomere kuri mu bitaro bitinda , yahisemo kuzana abaganga n’abaforomo kuri iyi gereza ngo hatangwe ubutabazi bw’ibanze abarembye nibo barimo koherezwa ku bitaro.
Abaturiye iyi gereza bemeza ko inkongi yatangiye saa Kumi( 4h00) ni mugihe imodoka ya mbere izimya umuriro yageze kuri iyi gereza ahagana sa (6h00) nyuma y’amasaha abiri iyi nkongi ifashe iyi gereza.
Ibinyamakuru byandikirwa mu Burundi bivuga ko ibice byose by’iyo gereza byafashwe n’inkongi y’umuriro uretse igice kimwe gifungirwamo abagore.
Gereza ya Gitega ifite ubushobozi bwo kwakira abafungwa batarenga 400, gusa BBC ivuga ko imibare iheruka igaragaza ko yari ifungiwemo 1539.
Gereza ya gitega kandi niyo yari ifungiwemo abakekwaho kugira uruhare mu gushaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza Petero mu mwaka 2015.
Reba Video zica kuri Rwandatribune TV