Igitero cyagabwe n’umutwe witwaje intwaro wa RED TABARA cyahitanye abantu barindwi naho batatu barakomereka, mu gihe hari amakuru ko umuntu umwe yaburiwe irengero.
Umuyobozi muri Komini Matongo mu Ntara ya Kayanza ahagabwe icyo gitero, Alice Nsabiyumva, yatangaje ko cyagabwe ku musozi wa Nyarumanga.
Nk’uko twabimenyeshejwe n’isoko ya Rwandatribune iri mu Kayanza , icyo gitero cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 10 Nzeri, ahagana saa mbili z’ijoro.
Amakuru atugeraho kandi avugako abarashwe ari Imbonerakure urubyiruko rw’Ishyaka riri k’ubutegetsi CNDD FDD,amazina y’izo Mbonerakure ni:Andereya,Emanuweli,Bosiko,Fabiyani,Eric,Rubeni,na Tadeyo bakaba barasanzwe mu kabari aho bahise basukwamo urufaya rw’amasasu,hari satatu z’ijoro.
Musitanderi Nsabiyumva yakomeje abwira itangazamakuru ati “Hamwe n’inzego z’umutekano, dukomeje gushaka uko twacungira umutekano uyu musozi.”
Uwo musozi wegereye ishyamba rya Kibira, ari naho bikekwa ko abarwanyi ba RED TABARA bagabye icyo gitero bihishe. Amakuru avuga ko atari ubwa mbere abantu bitwaje intwaro bavuye muri iryo shyamba bagahohotera abaturage.
Abatuye hafi aho ngo batashywe n’ubwoba, ubuyobozi bukaba bubasaba kugira uruhare mu kwicungira umutekano.
Abarashe kandi bahise bigaba ibice bibiri igice kimwecyerekeza ku Ivuriro rya Nyarumanga aho basahuye imiti kuri iryo vuriro,amakuru y’iki gitero kandi yemejwe n’Umuvugizi w’Intwaramuheto z’uBurundi Col.Cishahayo Remy,twashatse kumenya icyo RED TABARA ivuga kuri ibi bitero Umuvugizi wayo Ngenzi Augustin,abinyujije ku rukuta rwa Twitter rw’uyu mutwe bemeje aya makuru.
Mwizerwa Ally