Burundi: Ikiyaga cya Tanganyika cyateje ibyago Imiryango 200
Ikiyaga cya Tanganyika amazi yacyo yuzuye cyane arenga inkombe, mu cyumweru gisize, ayo mazi akaba yateye imivu myinshi n’imigezi mu gace k’inkengero z’umurwa mukuru wa Bujumbura .
Ubuyobozi bw’ibanze bw’intara ya Rumonge bwemeje ko abamaze gusenyerwa n’uyu mwuzure bagera kuri 200, bakaba bamaze guta ibyabo benshi bakaba bacumbikiwe n’imiryango y’inshuti n’abavandimwe.
Leta y’u Burundi ikaba ishinja abo baturage kuba nyirabayazana w’ibi byago, kubera ko batujuje amabwiriza y’imiturire, aho byibuze bagomba gutura ku ntera ya metero 150 uvuye ku mazi.
Amakuru agera kuri Rwandatribune.com aturuka muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo,aravuga ko iyi myuzure yibasiye n’agace k’inkengero z’umujyi wa Uvira,ukaba umaze gusenyera abaturage bagera mu 150.
Mwizerwa Ally