Leta y’ u Burundi yafatiye umwanzuru ukakaye imbura mukoro ziramukira kukabari naho abandi bakazinduka bihagarariye ku mihanda nk’aho ari ibyapa. Ibi byemejwe nyuma yo gufata umwanzuro wo gufunga bene abo bantu bakajya babakoresha mugusukura imihanda.
Ibi kandi Minisitiri w’Intebe w’U Burundi yabitangaje ubwo yavugaga ko abantu banywa inzoga n’abahagarara ku muhanda mu masaha y’akazi bazajya batabwa muri yombi bagakoreshwa imirimo yo gusukura imijyi batuyemo.
Ntibyatinze iki cyemezo cyatangiye gushyirwa mu bikorwa aho mu ntara ya Cibitoke hafashwe abantu 60 barimo abagabo 52 n’abagore 8. Aba bashinjwa ko basanzwe ku muhanda ntacyo barimo gukora.
Ibyo byabaye kuri uyu wa 20 Gashyantare, saa tatu za mu gitondo bari muri karitsiye ya Mparambo ya mbere muri Komine Rugombo. Bahita bajyanwa gusukura imihanda iri ahitwa Nyamitanga muri komine Buganda.
Nk’uko byatangajwe na Radio Isanganiro dukesha y’I Burundi aho yavuze ko Burugumesitiri wa Komini Rugombo, Gilbert Manirakiza, yasobanuye ko ibyakozwe biri muri gahunda ya Leta yo kurwanya abirirwa ku Mihanda, avuga ko abafashwe bari bari ku mihanda bahagaze abandi bari mu tubari mu masaha y’akazi.
Akomeza asaba abaturage kwirinda ubunebwe nubwo bo bavuga ko ari akarengane kubera ko hari ababa barangije imirimo yabo bakora n’ijoro barimo abazamu n’abarobyi.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’ikibazo cy’inzara yadutse muri iki gihugu nyuma ya COVID19 n’intambara ya Ukraine yatumye haduka amapfa n’inzara mu duce dutandukanye tw’isi