Mu gihugu cy’u Burundi, imirambo itatu yabonetse ku nkombe z’umugezi wa Rusizi mu gace ka Gasenyi muri Komine Buganda mu ntara ya Cibitoke.
Iyi mirambo yabonwe n’abaturage ku munsi w’ejo ku wa gatandatu. Abaturage bavuga ko bahise bategekwa kuyishyingura ako kanya.
Baragira bati:”Twahaswe guhita tubashyingura, tutabanje kumenya uwabishe”.
Aba baturage bakomeza bavuga ko, iyi ari inshuro ya gatatu abategetsi n’inzego zishinzwe umutekano mu Burundi zibategeka gushyingura abishwe, hatabanje gukorwa iperereza ngo hamenyekane uwabishe.
Aba baturage bavuga ko ukuri gukwiye kujya ahagaragara kw’abantu bishwe.
Ikinyamakuru SOS Media Burundi dukesha iyi nkuru kivuga ko iyi mirambo yari yakomerekejwe.
Emmanuel Bigirimana utegeka Komine Buganda, na we yemeye ko bategetse abaturage guhita bashyingura abo bishwe mu gihe iperereza rigikorwa.
Nkurunziza Pacifique