Haravugwa ko abasirikare 3 ba FDNB hamwe n’inyeshyamba icumi biciwe mu kibira muri komine Mabayi mu mirwano ikaze yahuje ingabo za leta ya Bujumbura ifatanyije n’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bahanganye n’umutwe urwanya leta ya Bujumbura utaramenyekana.
Amakuru dukesha umunyamakuru wa rwandatribune.com uri muri komine ya Mabayi avuga ko guhera kuwa 26 Ukuboza 2023 abaturage begereye ahari kubera imirwano bafite ubwoba kandi barara mu bihuru.
Umuyobozi wa komine Mabayi yemeje ibyiyi mirwano avuga ko ingabo z’Abarundi ari zo zakurikiranye umutwe witwaje intwaro utaramenyekana neza agakomeza avuga ko muri uko kurasana haguyemo ingabo z’Abarundi eshatu ndetse hanicirwamo inyeshyamba za FLN zisanzwe zicumbitse mu ishyamba rya Kibira zafashaga ingabo z’Abarundi, kandi ko umubare wabishwe ushobora guhinduka kuko imirambo yose itaraboneka, ko iyo avuga ariyo babashije kubona .
Abakurikiranira hafi politike y’u Burundi baribaza niba iryo tsinda ryakurikiranywe mu ishyamba rya Kibira ariryo ryaba ryarakoze ubwicanyi bwo mu Gatumba buheruka mu cyumweru cyashize.
Abarwanya ubutegetsi bwa Bujumbura bemeza ko iki gihugu hari imitwe myinshi irwanya ubutegetsi buriho kubera batishimiye uburyo bayobowe na CNDD FDD bigatuma barushaho kwifashisha intwaro ngo bakureho ubwo butegetsi ku ngufu.
Mucunguzi Obed
Rwandatribune.com