Imiryango iharanira uburenganzira bw’abagore mu gihugu cy’u Burundi n’umuryangowa Nyakwigendera Thierry Kubwimana uhagarariwe na mushiki we, barasa Perezida Evariste Ndashimiye gufungura umubyeyi Christa Kaneza akabasha kubona uburenganzira yambuwe n’ubutabera bwo konsa Umwana we yasize ari uruhinja .
Kubwimana Thierry wishwe yari amaze igihe gito ashakanye n’umugore we Christa Kaneza, yize muri Kaminuza yo mu Burusiya, yakoraga imirimo inyuranye irimo kuba yarakoze muri sosiyete icukura amabuye y’agaciro y’Abarusiya aza kuhava ajya mu yitwa ‘Tanganyika Mining Company’ nyuma aza gusezera ajya kwikorera ku giti cye.
Kubwimana na Kaneza bashakanye mu ntangiro y’umwaka wa 2020, ndetse baza no kwibaruka umwana wabo w’imfura muri uwo mwaka kuri ubu wateshejwe ibere .
Mu ijoro ryo ku wa 24 rishyira ku wa 25 Ugushyingo, nibwo abantu batamenyekanye bateye uru rugo barasa Kubwimana, abaturanyi bahise batabaza ba bantu bamurashe baracika. Yahise ajyanwa mu bitaro bya Kira ari naho yapfiriye.
Mushiki wa Nyakwigendera Kubwimana yasabye Perezida Ndashimiye gufungura umubyeyi Kaneza
Kuri uyu wa Mbere tariki 08 werurwe 2021 , Mushiki wa Nyakwigendera Kubwimana yasabye Perezida Ndashimiye gufungura umubyeyi Christa Kaneza Umugore wa Musaza we akabona uburenganzira yambuwe bwo konsa Umwana we .
Arasaba Perezida Ndashimiye ngo nk’uko yafunguye abagore bakatiwe n’inkiko ko yagirira n’imbabazi Madamu Kaneza agafungurwa. Ati:” Twifuzaga ko ababyeyi bose bahagurukira rimwe duhereye kuri Madamu wa Perezida Ndashimiye tugaharanira uburenganzira bw’abagore Madamu Christa Kaneza agafungurwa, akabona uburenganzira bwo konsa aherutse kwamburwa n’ubutabera bw’u Burundi “.
Umuryango uharanira uburenganzira bw’abagore ‘INAMAHORO’ uvuga ko urwego rw’ubutabera rwagizwe igikoresho cyo guhohotera Abagore
Dr. Baricako Marie Louise, Umuyobozi w’Umuryango uharanira uburenganzira bw’abagore ‘INAMAHORO’ avuga ko urwego rw’ubutabera rwagizwe igikoresho cyo guhohotera abagore , ko mugihe mu bindi bihugu bishimira ibyo bageze ariko ko bo batishimye ku munsi Muzamahanga wahariwe Abagore, ati:” Uyu munsi mpuzamahanga wahariwe Abagore si uwo kwishimira kuko urwego rw’ubutabera rwagizwe igikoresho cyo guhohotera Abagore “.
Akomeza avuga ko ashingiye kuri dosiye akurikirana zirimo iya Christa Kaneza ushinjwa icyaha cyo kwica Umugabo we Kubwimana Thierry, Marigarita Barankitse na Ana Niyuhire bakatiwe igifungo cya Burundu bashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi bari imbirimbanyi ziharanira uburenganzira bw’abagore, ati :” Twe uyu munsi twasanze atari uwo kwishimira, Ntituririmba cyangwa ngo tubyine kuko twasanze iwacu hakiri byinshi bibabaje ku byerekeye uburenganzira bw’umugore.
Icya mbere navuga uyu munsi kibabaje yaba Abagore babivuga cyangwa abatabivuga ni ikibazo cy’umubyeyi Christa Kaneza umupfakazi wateshejwe konsa Umwana we w’uruhinja kandi aribwo yari acyubaka urugo, ubu akaba afunzwe ashinjwa kwica Umugabo we,
Birababaje kubuza uruhinja konka nyina no kubuza umubyeyi konsa Umwana we. Hari n’abandi bagore benshi bafunze batazi icyo bafungiye cyangwa bafungiye ibintu byinshi abagabo badafungirwa, Umugore ntacyumvwa, ntakigirirwa imbabazi na gato “.
Nkundiye Eric Bertrand