Kuri uyu wa 12 Mutarama 2022 munkambi ya nyarumatsi muri Tanzaniya inkambi icumbikiye impunzi z’Abarundi,nibwo abapolisi ba leta ya Tanzaniya bigabije iyi nkambi bagatangira gukubita ndetse no gusahura impunzi.
Aba bapolisi ngo baje bitwaje intwaro ariko batambaye impuzankano zabo. Bimwe mubyasahuwe ngo harimo amagare hamwe n’imirasire y’izuba.
Munkuru dukesha radiyo RPA bavuze ko izimpunzi zisaba imiryango mpuza mahanga ishinzwe uburenganzira bwa muntu yabatabara rwose ntibakomeze kurenganywa.
Ibi byabaye nyuma y’imvururu zimaze igihe ziba zo gucyura kungufu izimpunzi , zisubizwa mu gihugu cyabo, nyamara izi mpunzi zikaba zitabivugaho rumwe na leta y’u Burundi iya Tanzaniya hamwe na HCR kuko bavuga ko bahatirwa gutaha kandi icyo bahunze ntaho cyagiye. Nyamara zino leta zombi hamwe n’uyu muryango utabara imbabare HCR bakavuga ko I Burundi hari umutekano.
Uku kutumvikana guturuka kukuba ngo hari impunzi nkinshi zahungutse mu gihugu cyabo , hanyuma zigatangira gutotezwa bya hato nahato,ndetse abandi bakanafungwa ,ibi byatumye bamwe mubari bahungutse basubira guhungira mu bihugu byo mu karere.
UMUHOZA Yves