Itsinda ry’Imbonerakure riyobowe na Etienne Ndayitwayeko, umunyamabanga nshingwabikorwa uhoraho w’umuyobozi wa komini ya Buraza na Dieudonné Niyongabo, umuyobozi w’Imbonerakure muri komini Buraza binjiye mu biro rusange by’ishyaka CNL, bahagarikisha igitugu, inama y’ abayobozi b’iri shyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa CNDD/FDD.
Nkuko byatangajwe n’ubuyobozi bw’iri shyaka muri komini Buraza bwari buhagarariwe na Isaac Ndayikeza yavuze ko bari bateranye aria bantu 40 mubiro byabo bisanzwe muri komini Buraza, hanyuma imbonera kure ziza kubahagarika bashaka no kubanyanyagiza ntibyabakundira gusa inama yo bayiharitse ntiyaba ikibaye.
Iyi nama ya komite nyobozi y’ishyaka muri Komini ya Buraza yari yahuje abayobozi bose bahagarariye abandi bo muri iyi komini, ariko iza kubangamirwa n’imbonera kure zaje ziteza amahane. Ibi byatumye abambari b’irishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho binubira akarengane gakomeje gakorerwa abatavuga rumwe na Leta
Abayobozi ba CNL muri komini Buraza bamaganiye kure ubutumwa bw’inzangano bukomeje kugenda bukwirakwizwa n’umunyamabanga uhoraho w’umuyobozi wa Komini, aho agenda avuga amagambo atesha abantu agaciro ,akabaha amazina y’ibikoko nk’imbwa n’ibindi.
Umunyamabanga uhoraho w’umuyobozi wa Komini Etienne Ndayitwayeko avuga ko iyi nama yakozwe k’uburyo butemewe anashinja umuyobozi wa CNL mu ntara ko yitabiriye iyi nama atabimenyesheje Guverineri w’intara ndetse n’umuyobozi wa Komini.naho kubyerekeranye n’ibirego ashinjwa byo gutesha abantu agaciro ntacyo yabivuzeho.
Umuhoza Yves