Mu ijambo Perezida Ndayishimiye Evariste , yagejeje ku baturage n’abanyamakuru mbere y’uko umwaka urangira wa 2020, yavuze ko bagiye kurekura infungwa kubera ko Hari ubucukike mu magereza
Perezida Ndayishimiye Evariste, avuga ko abazafungurwa bamaze gushyirwa muri za mudasobwa ,ati :iki gikorwa cyo kubashyira muri za mudasobwa kizakuraho ikibazo cy’uko hari abarekurwaga ntibatahe hagataha abandi kubera ko bahawe ruswa , abandi bakarangiza ibihano byabo ariko ntibatahe.
Ishyirahamwe rya Gikirisito rishyinzwe kurwanya ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu, ACAT Burundi, ryishimiye icyemezo cya Perezida Ndayishimiye, ariko rigasaba ko abashinzwe gushyira mu bikorwa iki cyemezo cy’umukuru w’igihugu ko bakwiye kuzita no ku mfungwa za Politike.
bakavuga ko bafite impungenge ku nfungwa za Politike kubera ko benshi muri izi mfungwa bataragezwa imbere y’urukiko ngo bacibwe ,urubanza bamenye ibihano byabo,iri shyirahamwe rikemeza ko bamwe mu mfungwa bakorerwa iyica rubozo by’umwihariko abafungiye ibyaha bya Politike mu ma gereza yo mu Burundi.
Ntiburumunsi Jean Claude, Umunyamategeko Ushinzwe amategeko mu Ishyirahamwe ACAT Burundi , avuga ko bishimiye icyemezo cy’umukuru w’igihugu , ariko agasaba ko mu gushyira mu bikorwa iki cyemezo ko batazirengagiza imfungwa za Politike .
Ntiburumunsi akomeza avuga ko ubuzima bw’imfungwa bwari bukomeye aho ngo wasanga ahagenewe umuntu umwe(1) hafungirwa abantu umuni (8) .
Mu bazafungurwa harimo abafungiwe ubusa, abarangije ibihano byabo ariko ntibatahe bakagurisha umwanya wabo, abandi bo bagashyira mu bihano byabo n’abo amadosiye yabo yagiye aburirwa irengero.
Nkundiye Eric Bertrand