Mu Ijoro ryo kuwa Gatandatu Tariki ya 06 werurwe 2021, saa tatu z’ijoro Muri zone ya Kigina, Komine Bugabira, Intara ya Kirundo, abagizi ba nabi bateye urugo rwa Rugerintwaza Celestino ( uzwi ku izina Seburikoko) , Inka Eshanu zasanwe zatemaguriwe Ku majosi n’iminsi y’ibinono mu kiraro n’abantu bataramenyeka.
Rugerintwaza Celestino, avuga ko yumvise inka zabira cyane mu ijoro ryo kuwa Gatandatu ahagana saa Tatu, asohotse asanga inka ze Eshanu zatemaguriwe mu kiraro Ku majosi n’iminsi y’ibinono ariko ngo agasanga zirambaraye hasi zivirirana abagizi ba nabi bagiye .Abaturanyi be bavuga ko ari agahomamunwa kabaye kuri Seburikoko .
Aya makuru yemezwa na Twizerimana Eric , Umuyobozi wa komine Bugabira, Uvuga ko bibabaje cyane, ko uyu muryango nta kibazo wari ufitanye n’abaturanyi, agasaba Abaturage kongera imbaraga bakicungira umutekano, bagatabarana hakiri kare mu gihe hari umuturage utewe ngo kuko abishe inka bashobora no kwica abantu.
Twizerimana avuga ko kugeza ubu bamaze guta muri yombi umuntu umwe kugirango hakorwe iperereza kuri ubu bugizi bwa nabi.
Nkundiye Eric Bertrand