Mu gihugu cy’u Burundi haravugwa inzara n’ihohoterwa biri gutuma benshi mu baturage bahungira muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Kugeza ubu, abarundi bagera kuri 500 nibo bamaze guhunga, bakaba bari mu nkambi y’agateganyo ya Nsange iba muri Teritwari ya Uvira intara ya Kivu y’Amajyepho ,nk’uko byemejwe na Frank Ngandu umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe impunzi muri Kivu y’Amajyepho.
Ubwo baganiraga na Radiyo Ijwi ry’Amerika ,benshi muribo bemeza ko bahunze inzara bitewe n’uko imyaka bateye yanze kwera biturutse ku Izuba ryabaye ryinshi cyane ,bigatuma imyaka irumba.
Bakomeza bavuga ko , n’aho bahungiye muri DRCongo batarabasha kubona inkunga y’ibiribwa,bituma bajya gutera ibiraka mu b’Abanyekongo kugirango babone icyibaramira.
Ku rundi ruhande hari abavuga ko bahunze ihohoterwa bakorerwa n’urubyiruko ruri mw’Ishyaka CNDD-FDD riri ku Butegetsi mu Burundi.
Uwitwa Nshimirimana Desire ni umwe muri abo Barundi bari gusaba ubuhungiro muri Kongo yageze muri iyi nkambi y’Agateganyo Sange avuye mu ntara ya Cibitoke komine Rugombo.
Avuga ko yahunze igihugu cye bitewe n’uko yahohoterwaga n’urubyiruko rw’ishaka riri k’ubutegetsi mu Burundi.
Yagize ati:” natotejwe n’urubyiruko rwo muri CNDD-FDD kuberako nanze kwifatanya nabo, bakanshinja kuba umuyoboke wa FNL ya Agatho Rwasa. Nabonye ko ubuzima bwanjye bugeramiwe mpitamo guhunga kuko bari bambwiye ko ni ntifatanya nabo nzicwa.”
Sibomana Elisabeth wahunze avuye mu ntara ya Gitega, yemeza ko yahise mo guhungira muri Kongo ,nyuma yaho umugabo we ashimutiwe n’abantu bataramenyekana.
Aba bose bavuga ko badashaka gusubira mu Burundi ngo kuko ibibazo byatumye bahunga bitararangira, uhubwo bakaba bifuza ko babona ibyangombwa by’impunzi kuko kugeza ubu bakiri mu nkambi z’agateganyo.
HATEGEKIMAN Claude
Rwandatribune.com