Umuyobozi w’ ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe na leta y’u Burundi CFOR-Arusha Fréderic Bamvuginyimvira avuga ko ishyaka riri ku butegetsi rya Cndd-Fdd ritinya guhangana na Rwasa Agathon mu matora akaba ariyo mpamvu Leta y’u Burundi ikomeje ibikorwa byo gucamo ibice icyaka rye CNL ubusanzwe ritavuga rumwe n’ubutegetsi
Ibi kandi biragaragara ko ishyaka Cndd-Fdd riri ku butegetsi ntayimndi migambi rifite uretse uwo gusenya amashyaka yose atavuga rumwe naryo kuko ibyo baba bavua ari ukuri bityo we akabona ko byatinda byatebuka Abarundi bizarangira bigobotoye ubutegetsi bw’igitugubuyobowe n’ishyaka rya Cndd-Fdd
Fréderic Bamvuginyumvira aragira ati:«Mubyukuri twakurikiranye ibyabaye ku munsi wo kucymweru mu cyumweru gishize aho ishyaka rya CNL ryambuwe ubutegetsi bakabukura mu maboko ya Agathon Rwasa bakabushira bakarishyira mu maboko ya Nestor Girukwishaka.
Kubwacu ibi bintu twarabinenze kuko twari tuzi ko ishyaka Cndd-Fdd ryikubise agashyi ritakongera kugira yamatiku ryahozemo yo gusenya amashyaka kugira ngo Cndd-Fdd abe ariyo ikomeza kuba ku isonga mu kibuga cya Politike wonyine, ibyo kandi twarabibonye kuva kera si bishya.
Dr. J. Minani bamuhaye Frodebu nyakuri, Jacques Bigirimana bamuha FNL nyakuri n’ejo bundi Rwasa atangiye kugarura icyizere mu Barundi twabonye uburyo yagiye agira ibibazo kugeza ubwo ishyaka rye rya CNL ricicemo ibice, ubusanzwe ntabwo iri shyaka ryari ryarigeze ricikamo ibice ariko birangiye bibaye, rero Cndd-Fdd ntakindi batekereza gusa uretse gusenya amashyaka, gukoresha ingufu,iterabwoba no kurema amakimbirane mu gihgu.»
Uyu muyobozi kandi ngo asanga Ubutegetsi bwa Cndd-Fdd bukwiye kureka amashyaka yose ikajya mu rubuga rwa Politike ufite ibitekerezo byo kwubaka igihugu bifatika, ategeke igihugu kandi utavuga rumwe na Leta si uwo kwicwa cyangwa kwangazwa kuko hari byinshi bagiramo uruhare mu kubaka igihugu.