Ishyaka ritavuga rumwe na Leta y’u Burundi ryagarutse kubyegeranyo by’imiryango mpuzamahanga n’amashyirahamwe ategamiye kuri Leta byagaragaje ko uburenganzira bw’ikiremwa muntu bugihohoterwa mugihugu cy’u Burundi.
Nk’uko bitangazwa na Pierre-Claver Nahimana uyobora ishyaka SAHWANYA FRODEBU ibi bibaye nyuma y’imyaka irenga 29 iri shyaka rimaze ritsinze amatora yo mu mwaka wa 1993 aryemerera kwinjira mubuyobozi.
Uyu mugabo uyoboye ishyaka SAHWANYA FRODEBU mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa kane mugihe bizihizaga isabukuruny’imyaka 29 iri shyaka ritahukanye itsinzi bagatangira kubarizwa munzego bwite za Leta, yatangaje ko abari munzego z’umutekano bavuye mumitwe irwanya Leta batayivuyemo ahubwo bakomeje guhagararira imitwe bavuye moa ho kuyikuraho.
Pierre-Claver Nahimana yakomeje avuga ati :«ishyaka SAHWANYA FRODEBU rirajwe ishinga ishinga n’ihonyora ry’uburenganzira bwa Muntu ,nkuko bigaragara mubyegeranyo by’amashyirahamwe mpuzamahana aharanira uburenganzira bwa muntu akorera imbere mu gihugu ,ndetse n’akorera hanze y’igihugu nka Human Lights Watch ,Amnesty international n’iyindi bemeza ko uburenganzira bw’ikiremwa muntu bugihonyorwa mugihugu cyacu cy’u Burundi.
Kubw’iryo hungabana ry’uburenganzira bwa muntu rikomeza kugaragara mu Burundi , ukuriye ishyaka FRODEBU, Pierre-Claver NAHIMANA yasabye Leta mubice bitandukanye guhindura imyifatire, uhereye kubashinzwe umutekano bafatanye n’abandi kubaka igihugu cyiza cyuzuye iterambere muri byose.
Umuhoza Yves