Ishyaka APDR ryo mu Burundi rirasaba Leta kudasubira kuganira n’igihugu cy’u Rwanda ndetse no guhagarika imigenderanire n’imihahiranire n’icyo gihugu gituranyi ngo kubera ko u Rwanda rwanze gutanga insoresore zakoze imyigaragambyo yo muri 2015 maze ubu ngo rukaba rufasha abarwanyi b’umutwe wa RED-TABARA.
Gabriel Banzawitonde uyoboye iryo shyaka akaba asaba kandi Leta y’uburundi ko yatangira guca ukubiri n’ inyungu Uburundi bwaba bukura mu muryango wa EAC ngo kuko nta nyungu na nkeya babona iki gihugu cyaba kirambirijeho ahubwo bagashyigikira ubufatanye n’ibihugu byo mu muryango wa CEPGL ndetse na SADC.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu cyumweru gishize Gabriel Banzawitonde akaba asaba Leta y’uburundi gukurikiranira hafi urujya n’uruza rw’abava mu Rwanda harimo n’amashyirahamwe mpuzamahanga mu gihe igihugu kirimo cyitegurira kwinjira mu bihe by’amatora.
Banzawitonde akaba asaba kandi Leta y’uburundi kudasubira kugirana ibiganiro na bimwe n’igihugu cy’urwanda ahubwo ikifatanya ndetse igakomeza imigenderanire myiza n’igihugu kibanyi cya Congo kuko ngo icyo gihugu aricyo gikomeje kugaragaza umubano mwiza hagati y’ibi bihugu byombi.
Ibi uyu muyobozi wa APDR yabitangaje nyuma y’aho umukuru w’igihugu cy’uburundi Evariste Ndayishimiye atangarije ko igihugu cy’u Rwanda aricyo gicumbikiye umutwe urwanya Leta y’Uburundi RED-TABARA, umutwe uheruka kugaba ibitero muri zone ya Gatumba mu mpera z’umwaka wa 2023 maze bigahitana ubuzima bw’abantu 20.
Ni ibintu bitavuzweho rumwe n’abanyepolitiki batandukanye ndetse u Rwanda narwo rukaba rwarahise rwitandukanya n’amagambo ya Perezida Ndayishimiye rutangaza ko ntaho ruhuriye n’uyu mutwe wa RED-TABARA
Mu itangazo ry’uyu mutwe w’inyeshyamba za RED Tabara risubiza Ndayishimiye, wasobanuye ko itigeze ifashwa na Leta y’u Rwanda. Iti “Twongeye kwibutsa Abarundi n’amahanga ko nta gihugu gifasha RED Tabara. Ifashwa n’Abarundi bonyine kuko ari ijwi ryabo mu byo basaba ubutegetsi.”
Uyu mutwe ukomoka mu Burundi kandi wahakanye kwica abasivili 20 mu gitero cyo muri zone Gatumba, kuko ngo wakigabye gusa ku kigo cya gisirikare cya Vugizo ku mupaka. Ahubwo uhamya ko baba barishwe n’igisirikare ndetse n’igipolisi bya leta CNDD-FDD.
Rafiki Karimu
Rwanda tribune.com