Lt Gen Guillaume Bunyoni, wahoze ari Minisitiri w’intebe mu Burundi yitabye ubutabera kuri uyu wa 28 Nzeri 2023. Uru rubanza rwabereye muri Gereza ya Gitega aho afungiwe, nk’uko amakuru abivuga.
Alain Guillaume Bunyoni, yafashwe mu kwezi kwa Kane uyu Mwaka ahita afungwa. Alain Guillaume wahoze ari Minisitiri w’intabe mu gihugu cy’u Burundi yazize kuba ari mu mugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Evariste Ndayishimiye ndetse ko anakoresha ububasha afite mu buryo bunyuranije n’amategeko.
Ubwo Bunyoni yagezwaga imbere y’urukiko , ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, yasabye abacamanza ko yarekurwa akaburana adafunzwe. Yavuze ibi kandi avuga ko ubuzima bwe butamerewe neza kuberako asanzwe arwaye Diabetes yo mu bwoko bwa Kabiri. Yakomeje avuga ko azatanga ingwate ya Million 300 z’amafaranga y’amarundi.
Ikinyamakuru cyitwa SOS Media Burundi, dukesha iyi nkuru cyatangaje ko abitabiriye urubanza rwa Bunyoni , babanje gusakwa mu mifuka yabo nyuma yo gusakwa bakabona kujya kurwumva. Ntawari wemerewe kwinjirana Telephone kandi ngo bari bahise bahagarika abaza gusura imfungwa naho i Mihanda yo hafi aho bari bayifunze irimo polisi gusa.
Uwineza Adeline