Ibikorwa byo kwikoma u Rwanda birakomeje ku butegetsi bwa Perezida Evariste Ndayishimiye, ku buryo umuvugizi wa Minisiteri y’Umutekano muri icyo gihugu, yasabye abaturage bose kubatungira agatoki umuntu wese uvuga Ikinyarwanda.
Aya magambo Pierre Nkurikiye yayavuze ku wa 8 Ukwakira ubwo yari mu Ntara ya Gitega, abihuza no kuba abagizi ba nabi barakunze guhungabanya umutekano w’u Burundi baturutse mu Rwanda, nubwo nta bimenyetso yigeze abitangira.
Yabwiye abaturage ko bagomba kuba maso, ko ibibazo by’umutekano bitajya bihagarara, bityo nta mpamvu yo kwirara.
Yakomeje ati “Aba bantu bose b’abanyamahanga bagenda bagaragara cyane cyane muri iyi minsi mu mijyi cyangwa ahandi, ntibigoye no kubamenya kuko usanga benshi bavuga Ikinyarwanda, igihe mumwumvise avuga Ikinyarwanda mujye muhita murya akara ubuyobozi n’abashinzwe umutekano, kugira ngo bamubaze ikimugenza.”
“Muzi neza ko muri iki gihugu, umutekano wigeze kujya uhungabanywa n’abagizi ba nabi baturutse mu bindi bihugu, cyane cyane mu Rwanda. Aha rero kirazira ko umurundi w’umutima yakongera kurangara, kugira ngo hato igiti kitadukora mu jisho kabiri kandi birimo kuba tubireba.”
Akimara kuvuga iri jambo Pierre Nkurikiye abaturage bavuga ururimi rw’ikinyarwamnda batangiye kwicwa mu makuru Rwandatribune.com ikesha umuturage wo mu Ntara ya Kirundo utarashatse ko amazina ye atangazwa k’ubwumutekano we ,avuga ko Uwitwa Sibomana Jean Paul wo mu ntara ya Kirundo ,Komini Kirundo ku mudugudu Yaranda,yaraye yishwe akubiswe amahiri n’imbonerakure zimuziza ko avuga ururimi rw’ikinyarwanda
Ubutegetsi bw’u Burundi burangajwe imbere na Ndayishimiye, busa n’ubwafashe umurongo wo gukomeza kubanira nabi u Rwanda, watangijwe na Pierre Nkurunziza wamubanjirije.
Mwizerwa Ally