Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu mu Burundi, yasabye abayobozi b’Intara bose gukora urutonde rw’abayobozi bose bubatse ingo batarasezeranye imbere y’amategeko cyangwa abaharitse abo bashakanye hagamijwe kubirukana mu kazi nta yindi nteguza.
Minisitiri Ndirakobuca Gervais avuga ko afite amakuru y’uko hari “imyitwarire mibi” ikorwa n’abayobozi ishobora kugira ingaruka ku baturage.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu mu Burundi avuga ko umuyobozi akwiriye kugira imyitwarire myiza akaba intangarugero ndetse no kuba yizewe n’abaturage no mu muryango we.
Amwe mu mashyirahamwe ya sosiyete sivile kuri iyi ngingo yafashwe na Minisitiri Ndirakobuca, avuga ko yari ishimishije ariko ko idakwiye kugarukira ku bategetsi bo mu nzego z’ibanze gusa.