Ishyaka riri k ‘ubutegetsi mu gihugu cy ‘u Burundi rya CNDD -FDD kuva mu mwaka w’i2005 kuva ku wa kane riri muri kongere idasanzwe yatangijwe n’amasengesho y’iminsi itatu arasozwa kuri uyu wa gatandatu.
Ayo masengesho arahita akurikirwa n’igikorwa kizaba ku cyumweru tariki 26 z’uku kwezi, cyo gutora umukandida uzaserukira CNDD FDD mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu kwezi kwa gatanu 2020.
Nubwo bigoye kumenya uzatorwa, hari babiri banugwanugwa ari bo umukuru w’inteko nshingamategeko, Pascal Nyabenda, n’umunyamabanga mukuru wa CNDD FDD, Evariste Ndayishimiye.
Ariko hakaba andi makuru avuga ko umusirikare mukuru Alain Guillaume Bunyoni wagize uruhare runini Mukugarura perezida Nkurunziza k’ubutegetsi igihe Gen Godefroid Niyombare yatangazaga ko amuhiritse k ‘ubutegetsi ko nawe ashobora kwemezwa niri shyaka.
Abari muri mashyaka ya opozisiyo bo bavuga ko perezida Nkurunziza ashobora gusigaho umugore we Denise Bucumi Nkurunziza ariko abayobozi biri bashyaka bavuga ko badashobora gutanga umukandida utaba mu ishyaka ryabo ngo Kuko umugore wa Perezida Nkurunziza ntaba muri CNDD- FDD.
Umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Pierre Nkurunziza, kugeza ubu nta tegeko rimubuza gusubira kwitoza, amaze kuvuga kenshi ko manda arimo ubu ariyo yiwe ya nyuma.
Ibyo byasubiye gushimangirwa n’itegeko ryatowe n’inteko nshingamategeko rimugenera imperekeza ishimishije bikanavugwa ko azanahabwa icyubahiri cyo kwitwa “Umuyobozi w’ikirenga”.
Ese ni bande batora umukandida ku mwanya wa Perezida mu ishyaka CNDD FDD?
Muri iyi kongere yiri shyaka hatumiwe uhagarariye Ishyaka ku rwego rwa komine ,abahagarariye ishyaka ku rwego rw ‘intara ,abahagarariye imbonerakure guhera ku rwego rwa komine ,urw ‘intara kugera ku rwego rw ‘igihugu, abahagarariye ihuriro ry ‘abagore uhereye ku rwego rwa komine kugera ku rwego rw’igihugu ndetse na komite nyobozi y’ishyaka ku rwego rw ‘igihugu, ariko abemerewe gutora uyu mukandida ni inama y’ishyaka y’inararibonye(conseils de sages )noneho bakamutangariza kongere nayo ikamwemeza cyangwa ikamuhakana.
Abasesenguzi muri politike berekana ko kugenera Nkurunziza aya mafaranga ndetse n’aya mazina yishimwe ababikoze babitewe n ‘ubwoba bw’uko ashobora kwanga kuva kubutegetsi bakabikora nk ‘ikiguzi cyo kugirango arekure uyu mwanya ,abamunenga kandi babyamaganiye kure ngo kuko ari uburyo bwo gusahura igihugu ubundi cyari gisanzwe gifite abaturage babaye mu bukene bukabije.
Ishyaka CNDD FDD rigiye gutangaza umukandida mu gihe hari umaze gutangaza ko azitabira aya matora nk ‘umukandida w’igenga witwa Pasteur Nahimana Dieudonne yaba uyu mupasiteur ndetse n’Ishyaka rya perezida Nkurunziza bigaragara neza ko bakoresha iturufu y’amasengesho kugirango bigarurire rubanda y’abarundi kuko na Nahimana yatangaje ko aziyamamariza uyu mwanya w’umukuru w’igihugu mu giterane cy ‘amasengesho yari yateguye nkuko na CNDD FDD igiye kubikora.
Habumugisha Vincent.