Abakozi batatu bakora mu butabera bw’u Burundu bafunzwe bakekwaho kwakira ruswa .
Aba bafunzwe barimo Francine Niyonizeye Léopold Habonimana na Jean Pierre Nshimirimana.
Habonimana na Nshimirimana bari basanzwe ari abacamanaza mu rukiko rwo mu majyepfo y’umurwa mukuru w’ubukungu Bujumbura. Ni mugihe Frwancine Niyonizeye we yari umuyobozi wungirije w’uru rukiko bakoreraga.
Ubushinjacyaha butangaza ko aba uko ari batatu bakurikirwanweho icyaha cyo kwaka ruswa.
SOS Media Burundi yanditse ko aba banyamategeko basanzwe bakora mu rukiko rumwe , basabye amafaranga y’Amarundi agera kuri Miliyoni 7, yagombaga kugabanywa bose hagendewe kuko bagiye barushanya imyanya y’akazi.
Ibi bibaye kandi mu gihe Perezida w’iki gihugu Evariste Ndayishimiye yiyemereye ko we ubwe azajya arya ruswa yose ahawe nk’uburyo bwiza bwo kuyirwanya muri iki gihugu ayoboye.Ibi uyu mukuru w’igihugu yabitangarije mu nama yamuhuje n’abarwanashyaka ba CNDD FDD mu kwezi gushyize, ku biro bikuru by’iri shyaka biri mu murwa mukuru Gitega.
Aba bakozi uko ari 3 bafatiwe mu cyuho, ari naho ubushinjacyaha bwahise bubata muri yombi, kuri ubu bakaba bafungiwe muri Gereza nkuru ya Bujumbura.