Impanuka yaraye ibereye mu Karere ka Shombo, intara ya Karusi, mu mujyi wa Gitega – Karusi – Muyinga, mw’ijoro ryo kuri uyu wa mbere 5 Kanama 2024 yahitanye ubuzima bwa Padiri Eliya Sakubu, umuyobozi wa Lycée Sacré cœur de Karusi.
Imodoka yarimo abapadiri bo kuri Paruwase ya Karusi yagonzwe n’imodoka y’Ikamyo ubwo impanuka yabaga ubutabazi bwahise buboneka bihutira kumujyana mu bitaro “Natwe Turashoboye” by’ i Karusi agerayo yashyizemo umwuka.
Padiri Sakubu Eliya, yavukiye mu Karere ka Nyabihanga, intara ya Mwaro, yamenyekanye cyane mu burezi , aho yagiye ayobora amashuri atandukanye nka Lycée Sainte Marie Auxiliatrice de Gitongo mu Karere ka Gitega, Lycée Notre-Dame de la Sagesse benshi bazi nka CND na Lycée Paroissial de #Karusi.
Aho hose yaciye, Padiri Eliya Sakubu, yari azwi nk’umuntu akunda ibintu bimeze neza, (excellence), kandibinyuze mumuco n’isuku (propreté).
DUKUNDANE JANVIERE Celine
Rwandatribune.com