Mu gihe mu kwezi gutaha azuzuza umwaka umwe ku butegetsi, uru ni uruzinduko rwa gatandatu agiriye hanze y’igihugu, bitandukanye cyane n’uwo yasimbuye Pierre Nkurunziza utarakunze kuva mu gihugu kuri manda ye ya nyuma (2015-2020).
Itangazo ry’ibiro bya perezida w’u Burundi rivuga ko uru ruzinduko ruzaha akanya abakuru b’ibihugu byombi kureba uburyo bwo “gukomeza umubano w’Abarundi n’Abanyakenya”.
Ndayishimiye amaze kugaragaza umuhate mu kuzahura umubano n’amahanga, mu gihe u Burundi bwabonekaga nk’igihugu cyiheje mu bubanyi n’amahanga kuva mu 2015.
Muri uku kwezi, yasuye Uganda, ikindi gihugu cyo mu muryango wa Africa y’i burasirazuba (EAC), umuryango ukirimo amakimbirane hagati y’ibihugu bimwe biwugize.
Mu 2019, ubwo amakimbirane y’u Rwanda na Uganda yashoboraga gufata indi ntera, Uhuru Kenyatta yagiye mu Rwanda no muri Uganda abonana n’abategetsi bombi bivamo guhosha.
Kenyatta – uzwiho kuba ari inshuti ya Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, ashobora kuganira na Ndayishimiye ku bibazo by’umubano w’u Burundi n’u Rwanda.
Bamwe mu bakurikirana ibintu hafi babona ko Kenyatta, ubu ukuriye EAC, yaba ashaka guhera ku gukemura ibibazo by’ubwumvikane bucye hagati y’ibihugu biwugize.
Ndayishimiye, uri kumwe n’umugore we Mme Angeline Ndayubaha, bazitabira ibirori by’umunsi mukuru wa ’Madaraka Day’ ku wa kabiri i Kisumu mu burengerazuba bwa Kenya.