Aba banyamakuru ni Kamanzi Christine, Ndirubusa Agnes, Harerimana Egise na Mpozenzi Terence bari barahamijwe ubufatanyacyaha mu cyaha cy’ubwicanyi.
Ni ibyaha bifitanye isano n’igitero cy’abarwanyi ba RED TABARA , bagabye ku musozi wa Musigati mu ntara ya Bubanza cyabaye mu kwezi k’Ukwakira 2019.
Itangazo ryashyizweho umukono na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, rivuga ko nyuma yo gusesengura imiterere y’ibirego by’aba banyamakuru, abahaye imbabazi.
Iri tangazo rigaragaza ko ryasohote kuri uyu wa 23 Ukuboza 2020, rivuga ko rihita rishyirwa mu bikorwa rigisohoka kandi Minisitiri w’Ubutabera wa kiriya gihugu agena uko ibivugwamo bishyirwa mu bikorwa.
Imiryango Mpuzamahanga irengera uburenganzira bwa muntu yakunze kuvuga ko bariya banyamakuru bafungiye umwuga wabo mu gihe ubutegetsi bwa kiriya gihugu na bwo butahwemye kubihakana.
Nubwo bimeze bityo,Perezida Evariste aracyafite akazi katoroshye kuko mu gihugu hakiri umwuka mubi wa politiki,aho hari bamwe bafunzwe mu gihe cy’imyigaragambyo yashakaga guhirika Perezida Nkurunziza k’ubutegetsi hakiyongeraho n’abandi bagiye bicwa imiryango yabo ntibone ubutabera.
Mwizerwa Ally