Perezida w’U Burundi Evariste Ndayishimiye yemeje ko hari ibikomerezwa ku butegetsi bwe biri mu mugambi wo gushaka kumuhirika ku butegetsi anaboneraho kuberurira ko uzahirahira abigerageza bitazamuhira.
Ubwo yatangiza umwaka w’Ubucamanza kuri uyu wa 2 Nzeri 2022 mu murwa mukuru Gitega ,Perezida Ndayishimiye yavuze ko yavumbuye ko hari abashaka kumuhirika ku butegetsi ati:”Ndasaba ibyo bihangange gushyira hasi, kuko agahuru k’imbwa kakongotse”
Perezida Ndayishimiye atangaje ibi mu gihe hamaze iminsi havugwa ko we na Minisitiri w’Intebe Guillaume Bunyoni batabanye neza. Perezida Ndayishimiye ashinja Minisitiri Bunyoni kwitambika imigambi ye igamije iterambere rusange ry’u Burundi ari nabyo byatumye benshi bakeka ko Minisitiri Bunyoni yaba ariwe Perezida Ndayishimiye yaciraga amarenga ko yatahuye umugambi we wo gushaka kumuhirika ku butegetsi.
Burundi yagize coups d’état nyinshi.Muli Politike haberamo ibintu byinshi bibi Imana itubuza: Imvururu,Ubwicanyi Intambara,,uburyarya,amatiku,inzangano,kwikubira,gutonesha bene wanyu (nepotism),Ruswa,etc…,kandi ibyo byose Imana ibituza.Ahubwo igasaba abakristu nyakuli “gushaka Ubwami bwayo” buzaza ku munsi w’imperuka,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu akaba aribwo butegeka isi,nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Niyo mpamvu abakristu nyakuli batajya muli politike n’intambara zibera muli iyi si.