Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yagaragaje ko hari Abarundi baba mu mahanga bajya bamwoherereza ubutumwa bwo kumugira inama barimo Olivier Buyoya, umuhungu wa Pierre Buyoya wahoze ayobora u Burundi witabye Imana muri 2020.
Ndayishimiye yabivuze mu kiganiro yagiranye n’Abarundi baba mu mahanga i Ngozi, aho yagaragaje amazina y’abo bantu bajya bamwandikira ubutumwa bamugira inama.
Yagize ati “Njyewe ubwanjye maze kubona Abarundi bitwararika bakabona nk’ingorane ziri mu Burundi, bakavuga bati ‘uwagira uku ntibyakunda?’ Hari abanyabwenge dufite nka Leonce Ndikumana aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ahora afata umwanya akagira isomo atanga ku bijanye n’ubukungu n’iterambere mu Burundi, akabinyoherereza kandi nkabona ko bigize akamaro.”
Yakomeje agira ati “Hari n’uwitwa Janvier Nkurunziza, hari uwitwa Olivier Buyoya, hari Fred Ngoga, bafata bakandika neza bakangirira inama nk’uko baba ari abajyanama turi kumwe hano. Ahubwo ngansanga bari gukora neza cyane kurusha abajyanama banjye turi kumwe. Kandi bo badahembwa.”
Prezida w’u Burundi yavuze ko ibi byerekana ko ari umutima ukomeye wo gukunda Igihugu cyabo.
Yakomeje avuga ko ibyo biha intege n’abanyantege nke bari mu Gihugu, ngo kuko bahita bibaza bati “Koko ndushwe n’abari muri Amerika kugira inama umukuru w’Igihugu.”
Ageze ku muhungu wa nyakwigendera Pierre Buyoya, Ndayishimiye yagize ati “Hari n’abatangaye bumvise nk’uyu Olivier Buyoya ushobora kunyoherereza inama kandi ugasanga ni ngirakamaro kuko ntibanamuheruka, benshi ntibanamuzi no mu maso.”
Ndayishimiye yasabye abarundi baba hanze y’Igihugu cyabo, kurushaho gukomeza gutanga umusansu mu kubaka Igihugu cyabo haba muri ibi bikorwa byo kugaragaza ibikwiye gukorwa ndetse n’ubundi buryo bwose bashobora.
RWANDATRIBUNE.COM