Mu Burundi abaturage bakomeje kwibaza urwego Umuyobozi w’ igihugu Evaliste Ndayishimiye agezeho rutuma abagore basasa ibitenge agatambuka nk’uko byagenze ku mwana w’ Imana Yesu Kristu ubwo yegerezaga igihe cye cya Pasika.
Ibi byabaye ku munsi w’ ejo ku wambere mu mujyi wa Bujumbura, ubwo yasuraga abaturage bo muri uyu mujyi mu gikorwa arimo cyo kuzenguruka igihugu ahganira n’ abaturage.
Mu butumwa bwatanzwe n’ umuvugizi w’ ubuyobozi bw’ umujyi wa Bujumbura ahamagarira abayobozi gukangurira abaturage bo mu mujyi kwitabira igikorwa cyo kwakira umukuru w’igihugu yagize ati:” Mubwire abaturage bose ko tuzahurira saa 07h ku muhanda 11 twese tugenda kandi buri mugore ndetse n’umukobwa wese agomba kuzana igitenge cyo gusasa aho General Neva aranyura”.
Yakomeje agira ati:”Nkuko mubizi amaze iminsi ari mu ruzinduko rw’ akazi mu ntara zose z’ igihugu kandi buri mu yobozi wese arerekana abantu be bose yazanye, ikindi utaraza gusasa igitenge ntabwo yemererwa guhabwa isukari yo gushyira mu gikoma mu guhe araba agiye kuyigura kuri Butike nk’ ibisanzwe.
Bamwe mu bakurikiranira hafi Politiki y’i Burundi baganiriye na Rwandatribune bavuga ko uku ari ugukungurira umukuru w’igihugu bityo ko uwamugiriye Inama yo gusasirwa ibitenge nawe akabyemera yamubeshye, kuko abasasiwe ibitenge bose ntibigeze bamara kabiri ku butegetsi dore ko ngo n’umwana w’Imana yabisasiwe mu minsi ye yanyuma.
Ni mugihe abaturage bandi nabo barimo bitotomba bavuga uburyo basabwe guhagarika ibikorwa byabo by’ubucuruzi aho ku munsi w’ejo amazu yiriwe akinze ibintu abaturage bavuga ko byabashyize mu gihombo kuko hari ababona icyo barya aeri uko bakoze.
Bagasaba ko Ingendo z’ umukuru w’ igihugu zajya zitabirwa n’ababishaka aho guhagarika ubuzima bw’abaturage kandi baba bikenereye kubona amafaranga bahahisha dore ko u Burundi buri mubihe bigoye by’ ubukene bwatewe no kubura ibikomoka kuri Peterori n’ ibura ry’amafaranga mva mahanga ibintu byatumye n’ibiciro kumasoko bizamuka cyane.
DUKUNDANE Janviere Celine
Rwandatribune.com