Mu kiganiro Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi yagiranye n’Abanyamakuru yasobanuye ko izamuka ry’ibikomoka kuri Peteroli rishobora gukomeza kuzamuka niba nta gikozwe n’Abenegihugu ubwabo.
Yakomeje avuga ko iri zamuka rikabije ry’ibikomoka kuri Petroli riterwa cyane n’ukwiyongera kw’ibinyabiziga nyamara agaciro k’amafaranga y’Amarundi ku isoko kari hasi, bityo ibikomoka kuri Petoroli bigurwa bikaba bike ugeranyije n’ibikenewe .
Perezida Ndayishimiye yakomeje ahamagarira Abarundi gushora ibicuruzwa mu masoko yo hanze y’igihugu kugirango binjize amadovize menshi bityo amafaranga akoreshwa mu gihugu yiyongere babashe kwihaza mu byo bakeneye.
Yakomeje yiyama abanyereza amafaranga y’igihugu yagakoze imirimo rusange yo guteza igihugu imbere bakayashyira mu mifuka yabo ubwobo. Ndayishimiye yatunze agatoki abacukura bakanatunganya amabuye y’agaciro yakabaye yinjiza amafaranga menshi nyamara akaba ataboneka.
Uwineza Adeline