Nyuma y’igihe gishize abaturage b’igihugu cy’u Burundi bamaze bari mubibazo bikomeye batewe n’uko ibiciro by’ibikomoka kuri Peterori byazamutse kuko isigaye ibona umugabo igasiba undi, Perezida Evariste Ndayishimiye we yatangaje ko ibura rya Peteroli atari ikibazo gihangayikishije kuko Abarundi bafite ibinyabiziga batabura amafaranga yo kugura Peterori.
Ibi yabivuze ku munsi w’ejo kuwa gatatu tariki 19 Kamena 2024 ubwo yizihizaga imyaka ine(4) agiye ku butegetsi, yasimbuyeho Pierre Nkurunziza wazize urupfu rutunguranye tariki ya 8 Kamena 2020.
Perezida Ndayishimiye yasobanuye ko mu myaka ine amaze ku butegetsi, inzego zitandukanye z’ u Burundi zateye imbere mu buryo bufatika. Yatanze urugero ku buhinzi n’ubworozi ndetse n’umutekano.
Ni mu gihe bamwe mu baturage b’ u Barundi barimo n’abadepite bamaze igihe bagaragaza ko ubukungu bw’iki gihugu bwifashe nabi bitewe ahanini n’impamvu zirimo ibura ry’ ibikomoka kuri Peteroli, ibura ry’amafaranga y’amanyamahanga afite agaciro kanini mu gihugu, abandi bagahamya ko abaturage bakennye.
Ku kibazo cy’abavuga ko Peteroli itaboneka mu Burundi, Perezida Ndayishimiye yagize ati “Uyu munsi nshimishwa no kubona abaturage bishimye kandi ntacyo babuze kandi n’icyo bavuga ko babuze si ikiva mu Burundi, ahubwo kiva mu mahanga. Dushimishwa no kubona ko Abarundi batahuye ko turi kumwe twese bishoboka.”
Perezida Ndayishimiye yasobanuye ko mu rugamba rw’iterambere, habaho gutera intambwe ku yindi ariko ngo barakerewe kuko babanje kuba mu rwobo igihe kirekire, bityo ngo ni yo mpamvu bo basabwa gutera intambwe ebyiri inshuro imwe.
Yagize ati “Uno munsi Umurundi wese ashakira byose rimwe. Ni cyo gituma uwabifatira hejuru yavuga ko Abarundi ari indashima. Kuva mu 2020 byari ngombwa ko tureba ibiruta ibindi kuko imigeri ibiri idatereka.”
Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, Gervais Ndirakobuca, muri Mata 2024 yatangaje ko ibibazo byugarije iki gihugu bikomoka ku bihano cyafatiwe n’imiryango mpuzamahanga kuva mu 2015, bitewe n’umwuka mubi watutumbye muri Politiki muri uwo mwaka, kandi ko igisubizo cyabyo kitazaboneka vuba.
NSENGIMANA Donatien
Rwandatribune.com