Bimaze kuba akamenyero ko buri mpera z’ukwezi ishyaka riri k’ubutegetsi mu Burundi rya CNDD-FDD ritegura amasengesho yo gusengera igihugu cyabo, ndetse bakanahererwamo impanuro n’umukuru w’igihugu, uba yitabiriye ayo masengesho.
Mu masengesho ya kuno kwezi, yaberereye I Bujumbura ku ngoro nkuru y’iryo shyaka ku munsi w’ejo nibwo umukuru w’Igihugu cy’u Burundi Evariste Ndayishimiye yatangaje ko agiye kwirukana abayobozi bose badakora neza, cyangwa abakora ibinyuranye n’icyerekezo Uburundi bwihaye cyo guteza imbere abenegihugu.
Yakomeje abwira abari bitabiriye uwo muhango bo mu ishyaka rye basanzwe bazwiho gukora nabi ko bakwiye guhinduka vuba, cyangwa bagahura n’akaga gakomeye.
Ubusanzwe igihugu cy’u Burundi kiri guhindura byinshi mu mitegekere no kubaka ibikorwa bigamije iterambere rusange.
Muri rusange, ubutegetsi bwa Evaliste burajwe inshinga no guhindura imigirire yabamwe mu bategetsi basa nabamenyereye kwigwizaho imitungo ya rubanda no gukora ibikorwa bigayitse byasubizaga inyuma igihugu, bityo akomeza avuga ko abayobozi bakomeza guca ukubiri n’ibinyuranye n’umurongo ngenderwaho igihugu cyihaye kuko byatuma batagera ku ntego bihaye.
Uwineza Adeline