Mu gihe uyu munsi hashize umwaka umwe uwari perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza atabarutse, umupfakazi we Denise Bucumi Nkurunziza avuga ko “yagiye amahoro asigiye iragi ryiza Abarundi”.
Bwana Nkurunziza yapfuye ari kuwa mbere ku itariki nk’iyi umwaka ushize, ni inkuru yatangajwe bucyeye bwaho kuwa kabiri mu itangazo rya leta rivuga ko yishwe n’umutima.
Yari amaze iminsi ibiri arwariye mu bitaro bya Karusi ubutegetsi bwaranze gutangaza amakuru ku burwayi bwe, bityo havugwaga ibitandukanye ku ndwara arwaye.
Uyu munsi, Denise Nkurunziza yatangaje kuri Twitter ati: “Turashimiye Imana kuba yagiye amahoro asigiye iragi ryiza Abarundi. Natwe nk’Umuryango dusubiriye kuvuga ngo niyiruhukire amahoro kuko ntiyadupfiriye nabi”.
Nkurunziza ntavugwaho rumwe, bamwe bavuga ko ubutgetsi bwe kuva mu 2015 bwaranzwe n’ubwicanyi, kwibasira abatavuga rumwe na we, no gusubira inyuma k’ubukungu n’ububanyi n’amahanga.
Abamushyigikiye bavuga ko yaharaniye ko u Burundi bwigenga imbere y’abo yitaga ’Abakoloni’, kandi yakoze ibikorwa bitandukanye by’iterambere no kuvugurura imibereho myiza n’ubuvuzi ku baturage.
Yibukwa kandi nk’umutegetsi wavuze ko “Imana yakijije u Burundi coronavirus” ndetse utaremeraga ingamba zafashwe na WHO/OMS zo kuyirwanya, ibyo uwamusimbuye yaje guhindura akavuga ko Covid-19 ari “umwanzi wa mbere”.
Ishyaka rye CNDD-FDD n’ubu rikiri ku butegetsi ryashyigikiye ko ahabwa izina ry’icyubahiro rya “Imboneza ihoraho mu gukunda igihugu” ndetse iyi tariki y’urupfu rwe yagizwe umunsi w’ikiruhuko.
Pierre Nkurunziza azakomeza kuba perezida utavugwaho rumwe ku Barundi, byongeye kuboneka ubwo hemezwaga amazina y’icyubahiro kuri we n’uko iyi tariki iba umunsi w’ikiruhuko, aho bagaragaje ibitekerezo bitandukanye ku murage we.
Nkurunziza yari muntu ki?
Pierre Nkurunziza wari ufite imyaka 55, se yabaye umudepite mu Burundi yicwa mu bwicanyi bwo mu 1972, nyina aracyariho aba mu Burundi.
Nkurunziza nawe yarokotse ubwicanyi bwo mu 1993, icyo gihe akaba yari umwalimu muri kaminuza y’u Burundi, maze ahita yinjira mu nyeshamba zitwaga FDD z’ishyaka CNDD.
Mu 2003 izi nyeshamba zasinye amasezerano y’amahoro na leta i Arusha yumvikanyweho mu 2000. Ayo masezerano yagize Nkurunziza minisitiri w’intwaro ibereye.
Mu kwa munani 2005 yatowe ku bwiganze n’abari bagize inteko ishingamategeko ngo abe perezida, arahira tariki 26 z’uko kwezi nyine, aba perezida wa munani w’u Burundi.
Nkurunziza na Denise Bucumi bafitanye abana batanu.