Amakuru ava mu Burundi aravuga ko hari igitero gishobora kuba cyagabwe n’umutwe witwa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’icyo gihugu. Uyu mutwe ntacyo urabitangazaho. Ni igitero cyabereye muri zone ya Buringa, komini ya Gihanga, intara ya Bubanza.
Biravugwa ko icyicaro cy’ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD, cyaba cyashenywe n’inyeshyamba zagabye iki gitero bikekwako ari iza RED-Tabara.
Abaturage bavuga ko cyari igitero gikomeye kuko hakoreshejwe ibisasu byinshi bikomeye hamwe n’ama bombe.
Abateye bahereye ku kigo cya gisirikare kiri aho zone Buringa, bivugwa ko haba hapfuye abasirikare bagera ku munani (8 militaires tués) n’abandi bakomeretse benshi.
Hari n’abaturage bamaze kumenyekana bishwe bagera kuri batandatu.
Imirwano hagati y’abasirikare ba leta (FDNB) n’inyeshyamba bivugwa ko yari ikomeje muri iyi ntara iherereye mu burengerazuba bw’u Burundi ubwo aya makuru yatangazwaga na Emile Nibasumba nyiri ikinyamakuru Le Mandat.
RED-Tabara yaherukaga kugaba igitero mu Burundi mu mpera z’umwaka ushize. Igitero cyabereye muri Vugizo, hafi y’umupaka na Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, aho Leta yemeje ko cyaguyemo abantu 20.
Nkundwa Desire
Rwandatribune.com