Albert Shingiro na Vincent Biruta ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’u Burundi n’u Rwanda uyu munsi bahuriye ku mupaka w’ibihugu byombi wa Nemba.
Nibo bategetsi bo ku rwego rwo hejuru mu butegetsi bwa gisiviri bahuye kumugaragaro kuva mu 2015 ibi bihugu byombi byagirana amakimbirane ya politiki.
Impamvu y’iyi nama ntiratangazwa, Rwandatribune.com yagerageje kuvugana n’ababishinzwe ku mpande zombi.
Uburundi bushinja u Rwanda uruhare muri coup d’etat uaburijwemo mu 2015, no gucumbikira abayiteguye bahunze, u Rwanda rushinja u Burundi gufasha abashaka kurutera.
Marie Claire Niyubahwe wize iby’ububanyi n’amahanga utuye mu Rwanda, avuga ko guhura kw’aba bategetsi ari intambwe ikomeye mu gukemura ibibatanya.
Abaturage b’ibihugu byombi ntibagihahirana kandi ntibakigenderana nka mbere ya 2015, ibi byagize ingaruka mbi ku mibereho y’ibihumbi amagana by’abaturage b’ibi bihugu, bihuriye kuri byinshi.
Guhura kw’aba bategetsi bombi kwabaye mu buryo busa n’ubutunguranye kuko bitari byaratangajwe kumugaragaro ko bazahura.
Madame Niyubahwe avuga ko mu kuzahura umubano umaze igihe kinini warazambye “haba hari urwikekwe rwinshi”.
Ati: “Nyuma y’igihe nk’iki batavuga rumwe nta ruhande ruba rwizeye neza urundi, niyo mpamvu byinshi bashobora kubitegura mw’ibanga…Buriya haba harabaye ibiganiro byinshi ngo bagere aho bahura gutya”.
Mu kwezi kwa munani, abasirikare bashinzwe iperereza mu ngabo z’u Burundi n’iz’u Rwanda bahuriye kuri uyu mupaka wa Nemba.
Icyo gihe, Ambasaderi Zakary Muburi-Muita umunyabanga mukuru w’urwego mpuzamahanga ruhuza ibihugu byo mu karere (ICGLR) yabwiye itangazamakuru ko ari “intangiriro nziza” n’amahirwe yo gukemura ibibazo.
Yagize ati: “Birazwi neza ko iyo ibihugu biri kuganira haba hari amahirwe ko byabana neza, [ariko] iyo bitari kuganira ibyo ntibishoboka.”
Ibintu bigiye gusubira nka mbere?
Abarundi n’Abanyarwanda biteze kumenya ibiva muri uku guhura kwa Albert Shingiro na Vincent Biruta, benshi bifuza ko umubano w’ibi bihugu wasubira kumera neza mu nyungu za rubanda.
Gusa Madame Niyubahwe avuga ko abona ko ari ibintu bidashoboka ejo cyangwa ejo bundi kuko avuga ko “kugarura icyireze hagati y’ubutegetsi n’ubundi gifata igihe”
Ati: “Ibiheruka gutangazwa na Perezida w’u Burundi yavuze neza ibyo basaba u Rwanda, u Rwanda narwo sinavuga ko rugiye kuvanaho amakenga rufite ku Burundi aka kanya.
“Guhura bakavugana ku bibazo bafitanye ni intambwe nziza yo kubikemura, ariko guhita bicyemuka ejo cyangwa ejo bundi simbibona, bishobora gufata igihe kitari gito ngo ibintu bisubire uko byahoze.
Mwizerwa Ally