Iyi nama yabaye kuri iki cyumweru i Bweyeye, ni mu karere ka Rusizi mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’u Rwanda. Intumwa z’Abarundi zari ziyobowe n’ushinzwe iperereza muri FDNB (Ingabo z’igihugu z’Uburundi).
Iyi nama ibaye nyuma y’amakimbirane ku mupaka uhuza abaturanyi bombi bo mu karere k’ibiyaga bigari bya Afurika. Abari mu nama basezeranije guhanahana amakuru yo kurwanya imitwe yitwaje intwaro iteza umutekano muke muri buri gihugu.
Abaganiriye n’ikinyamakuru SOS Media dukesha iyi nkuru bavuga ko iyi nama yabereye ku butaka bw’u Rwanda ku biro by’abinjira n’Abasohoka bya Bweyeye mu karere ka Rusizi hafi n’agace ka Ruhororo, muri komini ya Mabayi (intara ya Cibitoke, mu majyaruguru y’iburengerazuba bw’Uburundi). Amakuru aturuka mu gisirikare avuga ko yatangiye mu ma saa kumi iza kurangira ahagana mu ma saa yine z’ijoro.
Abaturage b’u Burundi bavuze ko ingabo z’Uburundi bari baherekejwe n’abasirikare benshi nk’uko abaturage babitangaza. Ati: “Bari benshi ku buryo byasaga naho igitero cyari cyegereje. Ariko batwijeje ko abayobozi b’ingabo z’u Burundi n’u Rwanda ari bo bagiye guhura kugira ngo baganire ku kibazo kiri ku mupaka.
Abahagarariye ibigo bya gisirikare bitandukanye byo mu gice cya mbere kimwe n’abayobozi bo mu biro by’ubutasi bya gisirikare by’Uburundi bari baje. Baherekeje umuyobozi w’ubutasi muri FDNB, Colonel Ernest Musaba.
Ingabo z’u Rwanda zari zihagarariwe n’abayobozi bo mu gice cya Diviziyo ya III gikorera mu majyepfo y’uburengerazuba. Umwe muri bo yishimiye “inama ishobora gutuma habaho guhanahana amakuru hagamijwe kurwanyiriza umwanzi hamwe.”
Umusirikare mukuru w’u Burundi witabiriye iyo nama utarashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko intego nyamukuru y’inama ari ugufata “ingamba rusange zo kurwanya abantu bitwaje intwaro mu shyamba rya Kibira (mu majyaruguru y’iburengerazuba bw’Uburundi)” no muri Nyungwe mu majyepfo y’iburengerazuba bw’u Rwanda.
Abatuye mu turere duhana imbibi n’ibihugu byombi bavuga ko bizeye ko batazongera guhatirwa guhunga ingo zabo kubera umutekano muke. Basabye ko hafungurwa umupaka kugira ngo bashobore gutembera ku mpande zombi z’umupaka.
Muri uku kwezi, ibitero byinshi by’abantu bitwaje intwaro bavuga Kinyarwanda byavuzwe mu gasozi ka Kibira no mu ishyamba rya Nyungwe. Vuba aha, amakuru ashimangira ko ingabo z’u Rwanda (RDF) zakurikiranye abantu bitwaje imbunda binjiye ku butaka bw’u Burundi kugera ku gasozi ka Kibira, ku ruhande rwa komini ya Mabayi,byibuze abarwanyi bagera kuri 50 ba FLN bakaba barishwe.
Hashize imyaka itari mike, havugwa abitwaje intwaro mu gice cya Kibira na Nyungwe gaherereye hafi y’umupaka wa Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo bakabangamira umutekano w’uBurundi n’u Rwanda.
Mu mpera za Kanama 2020, inama ya mbere hagati y’abayobozi b’igisirikare cy’u Burundi n’u Rwanda yabaye ku bufatanye n’uburyo bwo kugenzura imipaka ihuriweho n’ibihugu byombi .
U Rwanda n’u Burundi byatangiye kurebena ayingwe mu mwaka 2015, ubwo u Burundi bwashinje u Rwanda gucumbikira abagerageje guhirika ubutegetsi muri uwo mwaka, ibirego byose u Rwanda rwahakaniye kure.
Dusabe Ildephonse