Nyuma yuko leta ya Gitega itangaje ko ifunze imipaka yose ibahuza n’u Rwanda, byaba byifashe bite k’umupaka wa Nemba uhuza u Rwanda n’u Burundi mu karere ka Bugesera.
Amakuru dukesha abari kuri uyu mupaka agaragaza ko urujya n’uruza rwose rwahagaraye.
Muri iki girondo ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi wa Nemba mu Bugesera, ku ruhande rw’abarundi bafunze umupaka ku muntu uwari we wese n’icyo aricyo cyose giturutse mu Rwanda.
N’abarundi batashye nabo babangiye kwinjira iwabo. Abanyamahanga bandi harimo n’Abanya Canada nabo babangiye!
Ikamyo z’imizigo n’izo mu Burundi zavaga mu Rwanda nazo bazangiye. Inzira ishoboka ya hafi banyuramo ni Rusumo, bakinjira mu Burundi banyuze Tanzaniya.
Byibuze hari abantu 50 barindiriye uvanyemo abasubiye i Kigali n’ikamyo z’imizigo zigera kuri 5, ba nyirazo bavuga ko zaharaye.
Mucunguzi Obed
Rwandatribune.com