Ijambo ryavuzwe na Perezida Evariste Ndayishimiye kuwa kane w’icyumweru gishize ku cyibazo cy’impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda ryatumye benshi bongera kwibaza ku mubano w’ibihugu byombi umaze imyaka itanu warazambye.
Nyuma y’uko yandikiwe na bamwe mu mpunzi zo mu nkambi ya Mahama mu burasirazuba bw’u Rwanda zimusaba kubafasha gutaha, Bwana Ndayishimiye, avuga ku kibazo cyazo, ariko kandi atavuze u Rwanda mu izina, yavuze ko izo mpunzi “bazifashe nk’ingwate”.
Hashize iminsi ibiri, kuwa gatandatu, leta y’u Burundi yasohoye itangazo rivuga kuri izo mpunzi ziri mu Rwanda, ivuga ko “ziri mu maboko y’igihugu cyazakiriye na UNHCR” ko abo “bafite inshingano zo kuvanaho imbogamizi zose zabuza ugushaka kwazo”.
Itangazo rya leta y’u Burundi rivuga ko izo mpande zombi zigomba “kurinda ko izo mpunzi zifatwa bugwate kubera impamvu za politike” kandi risaba izo mpande zombi ko izo mpunzi zishaka gutaha “zigacyurwa hakurikijwe amasezerano mpuzamahanga”.
Kimwe mu gitangazamakuru mpuzamahanga cyagerageje kuvugana na leta y’u Rwanda ku bivugwa na leta y’u Burundi.
Timothy J. Oloo, umwarimu wa siyansi politiki muri kaminuza zo muri Kenya na Tanzaniya, abona ko ibyavuzwe na perezida w’u Burundi bidatanga ikizere ko umubano w’ibihugu byombi uzazahuka vuba.
Ni ibihe bishya kugeza ubu?
Emmanuel Bizimana, umwe mu mpunzi z’i Mahama zasinye ku ibaruwa isaba gufashwa gutaha, uyu munsi kuwa mbere yabwiye icyo gitangazamakuru ko bategereje ko impande bandikiye zibafasha.
Agira ati: “Kubyo tubona uruhande rw’u Burundi rwagize icyo rubivuzeho, ku ruhande rw’u Rwanda baravuze ko bagiye gufatanya na HCR kutworohereza abifuza gutaha, bakadutahana mu iteka. Ibyo ni ibyo gushima, turarindiriye”.
Ishami rya ONU rishinzwe impunzi, UNHCR, rivuga ko kugirango izi mpunzi zicyurwe mu buryo buteguwe hagomba kubaho inama y’ibi bihugu n’uyu muryango y’uko bikorwa.
Gusa biraboneka ko hakiri umubano mubi hagati y’ubutegetsi bw’u Rwanda n’u Burundi, no guhura ngo baganire kuri iki kibazo ntabwo birabaho kugeza ubu.
Uyu munsi kuwa mbere Elise Villechalane umuvugizi wa UNHCR ishami ryo mu Rwanda yabwiye kimwe mu gitangazamakuru mpuzamahanga gikorera mu Rwanda ko uruhande rw’u Rwanda rwabamenyesheje ko “rwiteguye kwitabira inama y’impande eshatu yo kuganira ku gucyura no gushyira mu buzima busanzwe impunzi zishaka gutaha”.
Mu buryo bw’inyandiko, Madamu Villechalane yagize ati: “Dutegereje amakuru ya UNHCR Burundi ku kuboneka kwa leta y’u Burundi ngo nayo yitabire iyo nama”.
Avuga ko UNHCR ikomeje gukora ubuvugizi kugira ngo iyo nama ibe bidatinze.
Impunzi zafashwe bugwate?
Icyo gitangazamakuru cyagerageje kuvugana n’abashinzwe ububanyi n’amahanga bw’u Rwanda ku byatangajwe na perezida Ndayishimiye, ariko kugeza ubu ntibirashoboka.
Mu cyumweru gishize minisiteri ifite impunzi mu nshingano, yatangaje kuri Twitter ko yiteguye “gufasha gutahura abahisemo gutaha ifatanyije na UNHCR na za guverinoma bireba”.
Umwe mu bakozi b’iyi minisiteri utifuje gutangazwa yabwiye itangazamakuru ko we abona nta mpunzi zafashwe bugwate kuko imibare bafite muri iyo minisiteri ari uko kuva mu 2015 kugeza mbere ya coronavirus impunzi z’Abarundi zirenga 20,000 zasubiye iwabo.
Avuga ko abo ari abataha ku giti cyabo, ati: “Impunzi zifite uburenganzira bwo gutaha ku bushake igihe cyose. Icyo gihe zitakaza ubuhunzi, zigasibwa muri system y’impunzi zigasubira iwabo”.
Avuga ko abo bava mu nkambi UNHCR ibizi, bikamenyeshwa urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka “bagera ku mupaka bagasinya ko batakaje ubuhunzi bagataha”.
Ati: “Gusa kuriya bariya basabye gucyurwa ari amagana, bo byakorwa mu buryo buteguye”.
Avuga ku ijambo ryavuzwe na Perezida Ndayishimiye, Bwana Oloo avuga ko muri dipolimasiya kuba perezida ubwe yashinja ikindi gihugu gufata bugwate impunzi ari ibintu bikomeye.
Ati: “Byerekana ko hakiri ikibazo gikomeye hagati y’ibihugu byombi, bigabanya ikizere bamwe twabonaga ko ibihugu byombi bishobora kongera kubana neza, kandi bikomeza gushyira akarere kose mu bibazo”.
Bwana Bizimana uri i Mahama we avuga ko yizeye ko kubera ubushake ibihugu byombi byatangaje ko bifite mu kubacyura no kubakira, yizeye ko bazataha nk’uko babisabye.
Ati: “Nta muntu utangira umwana ujya iwabo, nicyo gituma nyjewe nizeye ko bitazagera aho turinda gufata ingingo yo kugira ngo tuve hasi ngo twijyane”.
Inkuru ya BBC