Mu Burundi, biravugwa ko mu mvura nyinshi yaraye iguye mu ntara ya Muyinga yatumye stade yitiriwe umuco ya Muyinga ihirima igice kimwe.
Uko guhirima byatewe n’amazi menshi yanyuraga mu mufurege uvana amazi mu Mujyi wa Muyinga wabaye mutoya maze ayo mazi yanyuraga ku rukuta rwiyo stade ahita aruhirika.
Stade umuco ya Muyinga yatangiye kubakwa mu mwaka wa 2013, itahwa mu mwaka wa 2017 mu isabukuru ya 55 yo kwizihiza umunsi mukuru w’ubwigenge bw’icyo gihugu, ikaba yaratashywe mu bikorwa byakozwe mu gihe cyo kwizihiza iyo sabukuru.
Abarundi batandukanye bavuga ko amafaranga yubatse iyi stade ari menshi ku buryo gusenyuka muri iki gihe gito gutya bigaragara ko yubatswe nabi, amafaranga yari agenewe kuyubaka yose atayigiyeho ahubwo yashiriye mu mifuka y’abategetsi ba Bujumbura kuko yubatswe ku gihe cya Perezida Pierre Nkurunziza.
Iyi mpanuka amakuru ava i Burundi avuga ko nta muntu n’umwe wayiguyemo.
Mucunguzi obed
Rwandatribune.com