Mu gihe ibikorwa byo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu birimbanyije mu gihugu cy’u Burundi ubwicanyi bukomeje gufata indi ntera hagati y’amashyaka abiri CNDD-FDD ihagarariwe na Evariste Ndayishimiye na CNL ya Agathon Rwasa akaba ari nayo ahabwa amahirwe yo kuba umwe mu bakandida baya mashyaka ashobora kwegukana uwo mwanya w’icyubahiro.
Abantu umunani nibo byamenyekanye ko baheruka kwicwa mu duce dutandukanye tw’igihugu cy’Uburundi mu cyumweru cya shize.
Amakuru dukesha umunyamakuru wacu ukorera mu gihugu cy’u Burundi avuga ko ku munsi wo kuwa mbere mu cyumweru gishize, abayoboke ba CNL barimo bava mu bikorwa byo kwamamaza umu candida wabo Agathon Rwasa, basakiranye n’imbonerakure zisanzwe zishigikiye CNDD-FDD zari zabategeye mu nzira ku mutumba wa Rukore, komine Mpega ho mu Ntara ya Kirundo maze imbonerakure imwe ihasiga ubuzima nyuma abandi benshi barakomereka ku mpande zombi nyuma yo guhangana bikomeye.
Gusa nyuma y’urupfu rw’izi mbonerakure, igipolisi cy’u Burundi cyahise gita muri yombi abayoboke batandatu b’ishyaka CNL ya Agathon Rwasa kugirango babakoreho iperereza.
Nyuma y’iminsi itatu gusa undi muyoboke wa CNL witwa Richard Habyarimana nawe yasanzwe yishwe aho umurambo we wasanzwe ku Ruzi Ruvyironza, Umutumba wa Muyebe zone Kibungere muri Komini Nyabihanga ho mu Ntara ya Mwaru nyuma yaho hari hashize iminsi ine abo mu muryango we batazi irengero rye.
Kuri uwo munsi wo kuwa kane indi mirambo ine yatowe ireremba hejuru y’uruzi rw’Akanyaru, muri Komine Mwumba ho mu Ntara ya Ngozi gusa ngo kugeza ubu iyo mirambo ikaba itarabasha kumenyekana.
Nyuma y’umunsi umwe gusa uyu Richard yishwe ndetse hatoraguwe indi mirambo ine ku ruzi rw’Akanyaru, umunsi ukurikiyeho wo kuwa Gatanu, Imbonerakure yarashwe n’umupolisi ihita yitaba Imana . Ababibonye bavuga ko icyateye umupolisi kurasa iyo mbonerakure ari uko yashakatse kumwambura imbunda ye maze umupolisi nawe ahita ayirasa.
Ku munsi wakurikiyeho ari kuwa Gatandatu nabwo umurambo w’umugore watoraguwe ku ruzi Rumungwe muri Komini ya Cendajuru, Intara ya Cankuzo. Abo mu muryango we bavuze ko yabuze mu masaha y’ijoro ubwo yasohokaga agiye ku musarani hanyuma bategereza umuntu ko agaruka baraheba.
Ibikorwa byo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu i Burundi byatangiye kuya 30 Mata uyu mwaka gusa ishyaka CNDD-FDD risanzwe riri ku butegetsi ryari ryizeye ko rizatsinda amatora bitarigoye gusa siko byaje kugaragara kuko kuva ibikorwa byo kwiyamamaza muri icyo gihugu byatangira ishyaka CNDD-FDD ryatunguwe n’imbaraga n’ubwinshi bw’abantu bashigikiye Agathon Rwasa wa CNL ndetse hatangira kubaho ubushyamirane no guhangana hagati y’abayoboke b’amashyaka yombi.
Kugeza ubu ibikorwa byo kwiyamamaza i Burundi bikomeje kurangwa n’ubwicanyi n’urugomo bidasanzwe. Buri ruhande yaba CNDD-FDD na CNL rushinja urundi kuba nyirabayazana.
Hategekimana Claude