Nyuma y’itangazo ryatanzwe n’umuryango ushinzwe guhuza no kubanisha Abarundi , CVR ryasobanuwe imbere y’inteko ishingamategeko bagaragaje ko ubwicanyi bwakozwe mu myaka 1972 na 1973 ari ITSEMBABWOKO ryakorewe Abarundi bo mu bwoko bw’abahutu, bamwe mu bacitse ku icumu bo muri ubwo bwoko barashimira cyane ko ubu bugiye kwitwa Jenoside.
Ibi komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge mu Burundi (Commission Vérité et Réconciliation ;CVR BURUNDI) yabitangaje ibinyujije ku rubuga rwa Twitter.
BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko ihuriro ry’abacitse ku icumu hamwe n’abakorewe jenoside y’Abahutu mu 1972 (Collectif des survivants et victimes du genocide Hutu de 1972) risanzwe rifite ikicaro mu gihugu cya Canada risobanura ko ryanezerejwe cyane no kubona ubwo bwicanyi bugiye kwitwa jenoside yakorewe Abahutu .
Gusa abajijwe niba ubwo bwicanyi bwo mu 1972 buzitwa Jenoside kandi ONU itarabyemeza, Frederic Nzeyimana uyoboye iryo huriro yasobanuye ko Uburundi bufite uburenganzira bwose bwo guhana itsembabwoko ntawe burinze gusaba uburenganzira cyangwa kubisaba.
Kumenya ko itsembabwoko ryemejwe ni ibintu bitatu gusa bikenewe: aribyo by’ibi ;kwerekana ko itsembabwoko rikorwa na Leta, ibyo umuryango CVR werekanye kandi neza mu buryo budashidikanwaho, ubwa kabiri, itsembabwoko rikorwa mu buryo bugaragara kandi bwateguwe ,ibi nabyo CVR yarabyerekanye neza. Aha twavuga iby’arya ma liste yakozwe; ibyobo byacukuwe ahantu hahishe bagahambamo abantu. Icya gatatu, ni ukwerekana ko hari itsinda ry’abantu baba basangiye idini cyangwa ubwoko cyangwa umuryango, bashakishwaga ngo bicwe» uku niko Frederic Nzeyimana uyobora collectif des survivants et victimes du genocide Hutu de 1972 yabisobanuye.
UMUHOZA Yves