Kuwa Gatanu tariki 17 Nyakanga 2020, umugabo witwa Kwizera Celestin yuriye ipoto ritwara umuriro mwinshi mu mujyi wa Bujumbura ashaka kwiba amatara umuriro uramukubita biza kumuviramo urupfu nyuma.
Nkuko itangazo ryasohowe n’ikigo gitanga umuriro w’amashanyarazi mu Burundi REGIDASO ribitangaza, Bwana Kwizera yafashwe n’umuriro ubwo yari yuriye ipoto y’amashanyarazi ari gushaka kwiba ibikoresho by’amashyanyarazi mu gice gitwara umuriro mwinshi (Haute Tension) hagati ya Nyakabuga na Jabe.
REGIDASO ikimara kumenya ko uyu mugabo yafashwe n’umuriro w’amashanyarazi yahise ikupa umuriro wo muri ako karere ko mu mujyi wa Bujumbura kose kugira ngo batabare uyu mugabo.
Abakozi ba REGIDASO bageze kuri Kwizera atarashiramo umwuka, bamumanura ku ipoto y’amashanyarazi bamujyana ku bitaro by’abaganga batagira imbibe b’Ababiligi [MSF Belgique] byanga kumwakira,yimurirwa ku bitaro bya Leta byitiriwe umwami Khaled ku bw’amahirwe make ntiyabashije kurokoka kuko yahise apfa.
Muri iki gihugu hakomeje kuvugwa abantu bakunze kurira amapoto bakiba insinga z’amashanyarazi bigatuma rubanda rutabona umuriro uko bikwiriye ariyo mpamvu REGIDASO yasabye abarundi gutungira agatoki abiba uyu muriro buriye amapoto manini kugira ngo birinde impanuka no kwangiza ibikorwaremezo.
Ndacyayisenga Jerome
(Ultram)