Kuri uyuwa Mbere , ku isaha ya saa tatu z’ijoro ku musozi wa Muyange , Komine ya Mutaho , intara ya Gitega , mu gihugu cy’u Burundi , Umugore n’umwana we w’imyaka ine (4) bishwe bateraguwe icyuma nyuma bakebwa amajosi n’umugabo nyiri uru rugo abasanze mu nzu .
Umugore witwa Tuyisenge Emelyne n’umwana we w’imyaka ine(4) uzwi ku izina rya “Irishyurakugihe” bishwe bateraguwe icyuma nyuma bakebwe Amajosi n’umugabo w’uyu mugore witwa Kwizera Jean uzwi cyane ku izina rya “Kijimbi” abasanze mu nzu.
Kijimbi ngo yabishe amaze iminsi ahoza ku nkeke umugore we amushinja ubusambanyi ndetse ngo akavuga ko n’uyu mwana yishe atariwe wamubyaye bikavugwa ko yabishe abitewe n’amakimbirange yari muri uyu muryango.
Nk’uko RPA ibitangaza ivuga ko uyu Mugabo amaze kwica Tuyisenge n’umwana we kuwa kabiri uyu mugabo yahise ahungira muri Gitega , mu gace k’Amagara.
bamwe mubo mu muryango w’uyu mugore bakimara kubimenya batangiye gushaka uyu mugabo ‘Kijimbi’ wari watorotse, kuwa Gatatu, bakaza kumufatira aho yahungiye bamushyikiriza inzego z’umutekano.
Kugirango bimenyekane,byatahuwe n’abaturanyi b’uyu muryango ubwo bajyaga kurabura umuriro muri uru rugo bagasanga Tuyisenge n’umwana we Bishwe bateraguwe icyuma hagahita batabaza.
Kuri uyu wa kane tariki ya 7 Mutarama 2021, uyu mugabo yagejejwe imbere y’ubushinjacya ku cyaha cyo kwica akatirwa igifungo cya burundu muri Gereza.
Ubushinjacyaha kandi bufunze Barakamfitiye Gloriose , Nyirabukwe wa Tuyisenge ugikorwaho iperereza ku cyaha cy’ubufatanyacyaha kuko ngo atigeze abimenyesha inzego zishinzwe umutekano
Nkundiye Eric Bertrand