Nyuma yuko ikibazo cy’inda zidateganijwe [Inda z’ishushu] zikomeje kwiyongera ubutegetsi bwafashe ingingo ikomeye mu rwego rwo guhangana ni iki kibazo , nyuma y’uko abana baterwa inda bikabaviramo kureka ishuri no guhura n’ubuzima bubi bikaba umutwaro ku gihugu.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ umukuru w’intara ya Makamba Ngozirazana Francoise rivuga ko n’umunyeshuri uzajya atwara inda nawe azajya abiryozwa mu gihe ubusanzwe we ntacyo yakurikiranwagaho.
Iri tangazo riragira riti”Kuva ubu umukobwa uzabyarira iwabo azahanwa kandi n’uwayimuteye nuko nyine naho uzayitera umunyeshuri naho yaba ari umunyeshuri mugenzi we bazahanwa nk’uwafashe ku ngufu.”
Iri tangazo kandi rikubiyemo n’ibihano biteganyirijwe ababyeyi basibya abana ishuri n’ababakura mu ishuri nta mpamvu bazajya bacibwa amande angana n’ibihumbi 50,000 by’amafaranga y’amarundi hiyongeyeho igifungo cy’iminsi 10
Uyu muyobozi yakomeje asaba abashinzwe umutekano n’abashinzwe uburezi gufatanya mu gushyira mu ngiro aya mabwiriza bakarwanya guta ishuri kw’abana bagamije kububakira ejo heza dore ko ari ejo heza h’igihugu cy’u Burundi.
Imibare itangaza ko mu mwaka ushize w’2020 2021 abagera ku bihumbi 15,123 bataye ishuri , abakobwa ni ibihumbi 8264 n’abahungu 6859 , muri bo abatwaye inda zitifuzwa ni 85.
Alice Ingabire Rugira