Umunyamakuru w’Umurundi witwa Pasteur Niyomwungere ukorera RTNB wari umwe mu baherekeje Perezida Evariste Ndayishimiye biravugwa ko igihe cyo kugaruka mu Burundi we yahisemo kwigumira muri Leta zunze ubumwe za Amerika kuko igihe cyo guhaguruka bamushatse bakamubura basanga aho yari acumbitse nta n’inyoni ikiharangwa.
Biravugwa ko impamvu yatumye yigumira muri iki gihugu zitazwi , nyamara ngo yasize yandikiye umu Kameramani bari kumwe ubutumwa bugira buti “ Wowe uzasubira muri kuriya kuzimu kw’igihugu , urabeho ku mana.”
Abasesenguzi ba Politike y’ibiyaga bigari basanga ibiri kubera muri iki gihugu byaba imwe mu ntandaro yo kwigumira muri USA kw’Umunyamakuru wa RTNB Niyomwungere dore ko umutekano w’i Burundi utifashe neza aho mu murwa mukuru w’Ubukungu Bujumbura hamaze iminsi hagabwe ibitero byiswe iby’iterabwoba na Leta y’iki gihugu , igatangaza ko iperereza ryakozwe ryagaragaje ko ababyihishe inyuma ari abahunze igihugu bibumbiye mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi , mu gihe aya mashyaka yabiteye utwatsi bakaba bavuga ko ari Leta y’u Burundi igaba ibitero ubwayo igamije gusiga icyasha abatavugarumwe nayo , iyi mvugo ikaba ituma Abarundi bakomeje kuba mu gihirahiro.
Ikindi nuko hari amakuru akomeje kugaragara ku mbuga nkoranyambaga z’Abarundi zigaragaza ababuriwe irengero n’abakomeje gukorerwa iyicarubozo , byose bikaba ari ibimenyetso bigaragaza ko mu Burundi umutekano waho ugerwa ku mashyi.