Umunyamakurukazi, usanzwe ukorera itangazamakuru mu gihugu cy’ u Burundi,Irangabiye Floriane wari warakatiwe n’ urukiko igifungo cy’imyaka 10, yarekuwe ku mbabazi za Perezida Evariste Ndayishimiye.
Floriane yafashwe ahagana ku itariki ya 30/08/2022, aho yafashwe n’inzego zishinzwe ubutasi z’iki gihugu cy’u Burundi zimukurikiranyeho kwibasira ubutegetsi no gushaka guhungabanya umudendezo w’iki gihugu abinyujije ku muyoboro wa Radio yari afite ikorera kuri murandasi yitwaga Igicaniro.
Uyu munyamakurukazi yanamaze iminsi umunani bitazwi aho yaba aherereye, mbere y’uko agezwa mu butabera bw’iki gihugu, amaze kugezwa mu butabera, Minisiteri y’ubutabera yaje gutangaza ko Irangabiye nta byangombwa by’itangaza makuru yari afite nubwo we yavugaga ko ari umunyamakuru.
Urukiko rw’ubujurire mu Burundi rwagumishijeho igifungo cy’imyaka 10 yari yarahawe ashinjwa kubangamira umutekano n’ubusugire bw’igihugu, Ni igifungo uyu munyamakurukazi, Floriane yari yakatiwe mu kwezi kwa Mbere umwaka w’ 2023.
Floriane ubwo yafatwaga, yabanje gufungirwa muri gereza iherereye i Muyinga, aza kuhavanwa aja gufungirwa hafi n’i Bujumbura, nyuma kandi yoherezwa gufungirwa muri gereza iri i Bubanza.
Irangabiye Floriane, mbere y’uko atabwa muri yombi mu gihugu cy’u Burundi, yari afite igitangaza makuru gikorera kuri internet, cyitwa “Igicaniro,” rero, ubutabera bw’u Burundi bwamushinjaga kwibasira no gushaka guhungabanya umudendezo w’iki gihugu.
Usibye kuba yari yarahanwe gufungwa imyaka 10, yari yasabwe kandi kwishyura amande angana na miliyoni imwe y’amafaranga y’amarundi.
Bivugwa ko Irangabiye Floriane arekuwe n’ igitutu ubutegetsi bw’u Burundi bwashyizweho n’imiryango mpuzamahanga nka Reporteurs Sans Frontières (RSF) na Amnesty international yabusabaga kumurekura, ahanini ivuga ko yarenganyijwe.