Umunyeshuri wiga muri Kaminuza y’u Burundi, Ishami ryayo rya Mutanga yakubiswe na bagenzi be kugeza ataye ubwenge bikurura impaka zikomeye kugeza no mu banyapoliti bakomeye mu gihugu.
Ikinyamakuru Iwacu cyanditse ko umunyeshuri wakubiswe ari uwitwa Emile Mailo Nduwimana wakubiswe bikomeye n’abanyeshuri bagenzi be bihurije mu itsinda riyise Urumuri.
Iri tsinda ryiyise Urumuli ubusanzwe rigizwe n’urubyiruko ryo mu ishyaka riri ku butegetsi mu gihugu cy’u Burundi(CNDD-FDD).
Uyu musore ngo yakutiwe mu Kigo kuwa 26 Nzeri 2022, ubwo yari avuye hanze yinjiye mu kigo agasanga aba banyeshuri bamutegereje. Akimara gukubitwa, ubuyobozi bw’ikigo ntacyo bwakoze ngo bumuvuze, cyangwa bukurikirane abamukubise, ari nabyo byatumye bagenzi be bamuheka kuri matora yararagaho bamujyana iwabo mu gace ka Buhinga mu ntara ya Karusi.
Impamvu uyu musore yakubiswe, ngo ni uko abasore bagize itsinda ryiyise Urumuri, bo mu ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi, bamusanze mu gace k’ikigo bakunze kwicaramo kandi atari umunyamuryango w’iri shyaka.
Umuyobozi w’iri shuri Audace Manirambona avuga ko aba banyeshuri kuba barakubise mugenzi wabo ari ikibazo cy’urugomo gusa, bidakwiye guhuzwa na Politiki ndetse ananyomoza amakuru yavugaga ko uyu musore ashobora kuba yitabye Imana.
Umuyobozi w’Ishyaka CNL Agathon Rwasa ari mu bafashe iya mbere mu kunenga imyitwarire y’aba banyeshuri yise Imbonerakure, ndetse anavuga ko biteye isoni kubona no mu mashuri ya Leta bakabaye barera abayobozi bahazaza, basigaye baharerera abo yagereranije n’inyamaswa ziteguye gusenya igihugu.
Kuri iyi ngingo umuyobozi w’iri shuri, Manirambona yavuze ko hari abarimo kugerageza kuririra ku kibazo gito cyabaye mu banyeshuri bashaka kumenyekanisha Politiki zabo.