Mu murwa mukuru wa Kirundo, intara yo mu majyaruguru y’u Burundi, mu ijoro ryo kuwa gatandatu rishyira ku cyumweru cya Pasika, umugizi wa nabi yateye grenade ihitana umu polisi umwe abandi ba polisi 2 n’umusivile umwe barakomereka.
Uyu mu polisi yahise apfa muri iryo joro nyuma yo kujyanwa mu bitaro ariko akahagezwa yashizemo umwuka. Raporo ya polisi yo muri ako gace ivuga ko yapfuye azize iyo grenade . Abandi bapolisi babiri n’umusivili bakomerekeye icyarimwe na nyakwigendera bo bari mu bitaro.
Umukiriya wari uri mu kabari ka hoteli muri uwo mujyi yabwiye Sos Media Burundi ati : “Twumvise igisasu gituritse maze abantu benshi bari aho barahunga, abandi bagwa hasi, Abasirikare n’abapolisi bari ku irondo bihutiye gutabara ariko ikibabaje ni uko uwo mugizi wa nabi atigeze afatwa, ”
Nk’uko amakuru aturuka mu nzego z’ubutegetsi abitangaza ngo hatangiye iperereza kugira ngo “hashakwe uwaturikiye iyo grenade”. Kuko batatu bakekwaho iyo cyaha bamaze gufatwa na polisi.
Mu gitondo cyo ku cyumweru kare abapolisi n’abasirikare bazindutse basaka amazu yose imwe kuri imwe kuburyo abakristu bifuzaga kujya mu misa ya Pasika ntibigeze bagira amahirwe yo kujyayo “.
Kirundo, ni Intara ibamo abayoboke benshi ba CNDD-FDD aho bivugwa ko abayoboke biri shyaka barimo gusubiranamo bifatwa nko gucikamo ibice, ni Intara kandi ihana imbibi n’u Rwanda. Kirundo ni akarere kamwe mu two mu Burundi kadakunda kuvugwamo amakuru y’umutekano muke, usibye uwatewe n’aba bivugwa ko ari abayoboke b’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegsi barimo gusubiranamo.
I Kirundo CNDD FDD yacitsemo ibice bibiri, aho igice kimwe cyayobotse Depite Jean Baptiste Nzigamasabo uzwi ku izina rya Gihahe, ikindi gice ni icy’uwahoze ari koloneli Anastase Manirambona, komiseri w’igihugu ushinzwe ingengabitekerezo mu Ishyaka rya CNDD.
Ibi bibaye nyuma y’izindi grenade zagiye ziterwa n’abagizi banabi, aho hari grenade iherutse guterwa mu rugo rwa coloneli yica umugore we n’umwana , izindi zagiye zitegwa muri gare aho abantu benshi bategera imodoka , ibi kandi bikaba bishinjwa umutwe urwanya Leta y’u Burundi Red Tabara uyoborwa na General Niyombare
Uwineza Adeline