Umuryango uharanira uburenganzira bwa Muntu (Ligue Iteka) wasabye Leta y’u Burundi gukosora ubusumbane bubarizwa mu nzego z’ubutegetsi. Mu ngero zatanzwe n’uyu muryango mu cyegeranyo washyize ahagaragara muri uku kwezi kwa Kamena, bagaragaje ko mu bugenzuzi buherutse gukowa, mu makomini 119 agize u Burundi, abayobozi b’aya makomini 86 ari Abahutu, naho Abatutsi ari 33.
Iyi raporo kandi igaragaza ko abakozi bakora mu biro by’umukuru w’igihugu mu bakozi 29 bahakora 25 muri bo ni Abahutu. Naho bane basigaye ni Abatutsi, naho mu gice gishinzwe iperereza bose ni abahutu.
Egide Havugiyaremye ushinzwe itangaza makuru muri uyu muryango wa Ligue Iteka aravuga ati “Twafashe ingero eshatu duhereye mu biro by’umukuru w’igihugu, mu bayobozi b’amakomini no mu bashinzwe iperereza. Ati “Mubiro by’umukuru w’igihugu twasanze 86% ari Abahutu naho 14 %ni Abatutsi.”
Yakomeje agaragaza ko mu bayobozi b’amakomini twasanze 68% naho 32% ni Abatutsi, naho mu gace k’abashinzwe ubutasi n’iperereza hihariwe n’ubwoko bumwe gusa.
Uyu muryango wa Ligue Iteka uvuga ko ukurikije ukuntu ubusumbane bw’amoko bukomeza kwiyongera, ubwoko bw’Abahutu bukaba bukomeje kuganza, ibi bigaragaza ko amategeko n’amabwiriza y’Arusha mu gukura ubusumbane muri Leta atubahirijwe.
Bakomeza bavuga ko abakozi bagomba guhabwa akazi hagendewe ku bwenge aho kugendera ku bwoko.
Yves UMUHOZA
RWANDATRIBUNE.COM